Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itifuzaga ko Umunyarwandakazi Louise Mushikiwano akomeza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yatangaje ko yishimiye ko habaho inzibacyuho y’amezi 12 uyu Munyarwandakazi akomeje kuyobora uyu Muryango.
Mbere yuko hafatwa icyemezo cyatumye Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo aguma kuri izi nshingano, DRC yari yatangaje ko itifuza ko akomeza kuyobora uyu Muryango ndetse ko natorwa mu matora yari ateganyijwe uyu munsi, iki Gihugu kizikura muri uyu Muryango.
Ibi byazamuye impaka ndende, ndetse byageze n’aho Perezida Emmanule Macron w’u Bufaransa asaba mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ko ahagarika kandidatire ya Mushikiwabo.
Kuri uyu wa Mbere ubwo hari hateganyijwe amatora, kumvikana byananiranye, hafatwa icyemezo ko Umunyamabanga Mukuru wa OIF uriho akomeza mu gihe cy’inzibacyuho y’amezi 12.
Nyuma y’iki cyemezo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko nyuma y’ibiganiro bikomeye, habonetse ubwumvikane bugamije kurinda ubumwe bwa OIF no gutegura ivugururwa ry’uburyo hazajya hatorwa Umunyamabanga Mukuru mushya.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Kayikwamba Wagner yavuze ko ubwumvikane bwagezweho buteganya ko hazabaho igihe cy’inzibacyuho cy’amezi 12, ariko manda ya Louise Mushikiwabo uriho ubu ntizongererwa.
Yagize ati “Nyuma y’ibiganiro bikomeye, habonetse ubwumvikane bwiza bugamije kurinda ubumwe bwa Francophonie no gutangiza ivugururwa ry’uburyo hazatorwamo Umunyamabanga Mukuru mushya.”
Yakomeje avuga ko kandidatire zari zaratanzwe zizakomeza kubahirizwa, ariko hakazabaho n’uburyo bwo kwakira izindi kandidatire nshya mu gihe cyumvikanyweho.
Yongeyeho ko RDC, kubera ubwitange ifitiye Francophonie, izakomeza kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’uyu muryango.
Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yagaragaje ko igihugu cye cyabonye umusaruro mu cyifuzo cyacyo cyo kutemerera Mushikiwabo kongererwa indi manda.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Muyaya yagize ati “Nta yindi manda nshya ku Munyamabanga Mukuru. Amezi 12 yo gutegura amatora, nta mahirwe yo kongera manda ku Rwanda. Ijwi ryacu ryumviswe neza kandi ubumwe bwa OIF bwararinzwe.”
Ni mu Gihe iki Gihugu cyari cyatangaje ko kizahita kikura muri OIF mu gihe Louise Mushikiwabo yakomeza kuyobora uyu Muryango, n’ubundi icyifuzo cyacyo kitagezweho, kuko uyu Munyarwandakazi azakomeza kuyobora uyu Muryango.
Mbere y’icyo cyemezo, Louise Mushikiwabo w’u Rwanda yari ahatanye ashaka kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu, mu gihe RDC yari yarakuye muri aya matora kandidatire ya Juliana Amato Lumumba igatangaza ko ishyigikiye Umunya-Romania Dacian Cioloș.
RADIOTV10