Monday, November 16, 2026
RW|EN
MU RWANDA

BREAKING: Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo azakomeza kuyobora OIF mu gihe cy’umwaka

BREAKING: Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo azakomeza kuyobora OIF mu gihe cy’umwaka
Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo azakomeza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) nyuma yuko habaye kutumvikana ku matora yabanjirijwe n’impaka.

Ni icyemezo cyafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Ugushyingo 2026, nyuma yuko Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu Muryango wa OIF bahuriye mu nama y’Umuhezo yagombaga gukorerwamo amatora.

Nyuma yo kutumvikana kuri aya matora yabanjirijwe n’impaka ndende, Abakuru b’Ibihugu binyamuryango bemeranyijwe kwimurira amatora umwaka utaha, bityo Umunyamabanga Mukuru usanzweho ari we Louise Mushikiwabo akazakomeza izi nshingano kugeza igihe amatora azabera.

Muri aya matora azaba nyuma y’amezi 12, u Rwanda ntiruzatanga umukandida mu matora azongera kuba kugira ngo hashakwe Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Iki cyemezo gisobanuye ko Louise Mushikiwabo, wari uri gushaka kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu y’imyaka ine, azakomeza kuwuyobora mu gihe amatora mashya ategerejwe.

Mushikiwabo ayobora OIF kuva muri Mutarama 2019, nyuma yo gutorerwa kuyobora uyu muryango, yongera gutorerwa indi manda mu 2022.

Amatora yari ategerejwe i Phnom Penh muri Cambodia, aho Inama ya 20 ya OIF iri kubera kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.

Mbere y’uko amatora asubikwa, Mushikiwabo yari ahanganye n’abandi bakandida barimo Umunyaromaniya Dacian Cioloș, nyuma y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikuye mu irushanwa kandidatire ya Juliana Amato Lumumba igatangaza ko ishyigikiye Cioloș.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 15 =