Sunday, November 15, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umubare w’abarwaye Diabetes mu Rwanda wikubye kabiri mu myaka irindwi

Umubare w’abarwaye Diabetes mu Rwanda wikubye kabiri mu myaka irindwi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko umubare w’abahabwa serivisi z’ubuvuzo bw’indwara ya Diyabete mu Rwanda wikubye kabiri mu myaka irindwi ishize, uva ku bantu 11 642 muri 2019 ugera ku 22 758 muri 2026.

RBC yabitangaje ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya Diyabete, wizihizwa hagamijwe gukangurira abantu kwirinda iyi ndwara, kuyipimisha hakiri kare no gushishikariza abayirwaye kubona ubuvuzi ku gihe.

Mu itangazo RBC yashyize hanze, yagaragaje ko kwiyongera kw’abarwayi bitabazwa na serivisi z’ubuvuzi ari umusaruro w’ingamba zitandukanye zafashwe mu rwego rwo koroshya kubona serivisi zo kwirinda, gusuzuma no kuvura Diyabete.

Muri izo ngamba harimo kugeza serivisi zo kuvura Diyabete ku bigo nderabuzima, guhugura abaforomo kugira ngo bashobore kwita ku barwayi, kunoza uburyo bwo gutanga imiti no kwagura ubwishingizi bw’indwara bukubiyemo serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze n’ubwihariye.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya iyi ndwara, RBC yagaragaje ko Diyabete ikomeje kuba ikibazo gikomeye ku buzima rusange bw’Abanyarwanda, cyane cyane ko hari abantu benshi bayirwaye ariko batabizi.

Imibare yatangajwe igaragaza ko hafi abantu batatu kuri bane bakuru bafite Diyabete baba batazi ko bayirwaye. Ibi bituma hakomeza gukenerwa ubukangurambaga bwo kuyipimisha hakiri kare kugira ngo abayirwaye babashe kubona ubuvuzi mbere y’uko bagira ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Mu rwego rwo gufasha abantu kumenya uko bahagaze, kuva mu 2022 abantu bafite imyaka 35 kuzamura bashishikarizwa kujya bipimisha buri mwaka, harimo no gupima isukari yo mu maraso.

Kuva mu 2023, abajyanama b’ubuzima bahuguwe batangiye kugira uruhare mu gusuzuma abaturage, aho abagaragaje ibipimo by’isukari biri hejuru boherezwa ku bigo nderabuzima kugira ngo basuzumwe birambuye kandi bahabwe ubuvuzi bukwiye.

Ikindi ni uko ibikorwa bya Car-Free Day, byatangiye mu 2016, byagiye bikoreshwa mu gupima abantu ku buntu isukari yo mu maraso, kubigisha uko bakwirinda indwara no kubashishikariza kugira imibereho myiza. Ubu ibi bikorwa bibera mu turere dutandukanye tw’igihugu kabiri mu kwezi.

Uko serivisi zo kuvura Diyabete zegerejwe abaturage

RBC yagaragaje ko kuva mu 2015 kugeza mu 2017, serivisi zo kuvura Diyabete zavuye ku bitaro by’uturere 29 zari zitangirwaho zigera ku bitaro 42 byose byo mu gihugu.

Mu 2016 kandi, hashyizweho amavuriro yihariye yita ku barwayi ba Diyabete ayobowe n’abaforomo ku bitaro by’uturere, iby’intara n’ibitaro byoherezwaho abarwayi, nyuma y’amahugurwa yihariye yari yarabaye hagati ya 2014 na 2015.

Mu 2019, ibigo nderabuzima byatangiye kwakira no kuvura abantu bafite Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri itarimo ibindi bibazo bikomeye. Mu 2021, abaforomo bahuguwe batangiye no gusuzuma, gutangiza ubuvuzi no gukurikirana abarwayi bafite ubwo bwoko bwa Diyabete butari bukomeye.

Mu 2024, iyi gahunda yaragutse, ibigo nderabuzima bitangira no kwita ku barwayi bafite Diyabete yo mu bwoko bwa mbere itarimo ibibazo bikomeye, binyuze ku baforomo babihuguriwe.

Kugeza ubu, RBC ivuga ko hafi 44% by’abarwayi ba Diyabete yo mu bwoko bwa mbere ari bo bahabwa serivisi z’ubuvuzi ku bigo nderabuzima, mu gihe mbere ya 2024 serivisi nyinshi zatangirwaga mu bitaro.

Ibi byatumye ubuvuzi burushaho kwegerana n’abaturage, bigabanya urugendo abarwayi n’imiryango yabo bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi mu bitaro.

Mu gihe u Rwanda rwifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Diyabete, RBC iributsa abaturage ko kwisuzumisha hakiri kare, kwirinda no kubona ubuvuzi ku gihe ari ingenzi mu kugabanya ingaruka ziterwa n’iyi ndwara.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − nineteen =