Icyifuzo cya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, cyo gusaba u Rwanda gukura Louise Mushikiwabo mu matora yo kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), cyaje gitinze, mu gihe u Rwanda rwari rumaze amezi menshi rushora imbaraga za dipolomasi mu gushakira amajwi umukandida warwo.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique ku wa 13 Ugushyingo 2026, agaragaza ko Macron yoherereje Perezida Paul Kagame ubutumwa mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Ugushyingo, amusaba gukura kandidatire ya Mushikiwabo mu matora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo i Phnom Penh muri Cambodia.
Icyifuzo cya Macron cyari uko u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Mauritania bikura abakandida babyo mu matora, hagasigara Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania, agafatwa nk’umukandida wumvikanyweho.
Icyakora, ikibazo gikomeye si uko Macron ashaka ko habaho ubwumvikane muri OIF, ahubwo ni igihe yahisemo kubisabira.
RDC n’igitutu cyo kuva muri OIF
Impamvu ishobora kuba iri inyuma y’iki cyifuzo cya Macron ni igitutu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize kuri OIF, ivuga ko ishobora kuva muri uyu muryango mu gihe Mushikiwabo yongera gutorerwa kuyobora.
Iyi ni impungenge zikomeye ku Bufaransa no ku hazaza ha OIF, kuko RDC ari cyo gihugu cya kabiri ku isi gifite abaturage benshi bavuga Igifaransa, nyuma y’u Bufaransa.
Imibare ya OIF igaragaza ko RDC ifite abavuga Igifaransa bagera kuri miliyoni 57,3. Gutakaza iki gihugu byaba ari igihombo gikomeye ku muryango, haba ku mubare w’abawukoresha, uburemere bwawo muri Afurika ndetse no ku ruhare rwawo mu gukwirakwiza ururimi rw’Igifaransa ku isi.
Ibi kandi bije mu gihe OIF imaze gutakaza ibindi bihugu byo muri Sahel birimo Mali, Burkina Faso na Niger, byahagaritse cyangwa byahagaritse ubunyamuryango bwabyo muri uyu muryango.
Ku Bufaransa, gutakaza RDC byaba birenze ikibazo cy’umubare w’abanyamuryango. Byaba ari ugutakaza igihugu gifite uburemere bukomeye mu muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, bikaba byanagira ingaruka ku ruhare Paris ifite muri uyu muryango.
Ni muri urwo rwego Macron ashobora kuba yarabonye ko gukomeza kandidatire ya Mushikiwabo bishobora gutuma RDC isohoka muri OIF, agahitamo gushaka inzira yo kubikumira binyuze mu kumvikana ku mukandida umwe.
Macron yashakaga kugeraho iki?
Gushyigikira Dacian Cioloș nk’umukandida wumvikanyweho byari gufasha Macron kugera ku ntego nyinshi.
Iya mbere ni ukurinda ko RDC iva muri OIF, kuko gutakaza igihugu gifite umubare munini w’abavuga Igifaransa byaba ari igihombo gikomeye ku muryango.
Iya kabiri ni ukwirinda ko amatora ahinduka ihangana rya dipolomasi hagati y’u Rwanda na RDC. Mu gihe ibihugu byombi bifitanye umwuka mubi, guhatana kw’abakandida babyo byashoboraga gutuma amakimbirane yabyo arushaho kugaragara muri OIF.
Iya gatatu ni ukurinda uburemere bw’u Bufaransa muri uyu muryango. Paris ifite uruhare rukomeye mu gutera inkunga OIF no mu bikorwa byayo. Gutakaza ibihugu bikomeye nka RDC byakomeza guteza ibibazo umuryango u Bufaransa bufitemo inyungu z’amateka, ururimi, ubukungu na dipolomasi.
Bityo, icyifuzo cya Macron gishobora kuba cyari kigamije gukumira igihombo cya OIF no kubungabunga uruhare rw’u Bufaransa muri uyu muryango.
U Rwanda rwari rumaze gushora imbaraga muri kandidatire ya Mushikiwabo
Icyakora, Macron yagombye kuba yaragaragaje iyi myumvire hakiri kare, mbere y’uko u Rwanda rutangira ibikorwa bikomeye byo gushakira Mushikiwabo amajwi.
Mu mezi menshi ashize, u Rwanda rwohereje intumwa za Perezida Paul Kagame mu bihugu bitandukanye, zigahura n’abakuru b’ibihugu zikabasaba gushyigikira kandidatire ye.
Urugero, ku wa 16 Werurwe 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasuye Djibouti nk’intumwa yihariye ya Perezida Kagame, ageza kuri Perezida Ismaïl Omar Guelleh ubutumwa bumusaba gushyigikira Mushikiwabo.
Ku wa 8 Mata 2026, Nduhungirehe yagejeje ubutumwa nk’ubwo kuri Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby Itno.
Ku wa 10 Mata 2026, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasuye Ghana nk’intumwa ya Perezida Kagame, ahura na Perezida John Dramani Mahama, amusaba gushyigikira Mushikiwabo.
Muri Gicurasi 2026, Nduhungirehe yanagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame ku Mwami Mohammed VI wa Maroc, bumusaba gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo.
Izi ni zimwe mu ngendo zigaragaza ibikorwa bya dipolomasi u Rwanda rwakoze mu gihe cy’amezi menshi rushaka amajwi y’ibihugu bigize OIF.
Bityo, gusaba u Rwanda gukura kandidatire mu gihe habura iminsi mike ngo amatora abe, bishobora gufatwa nko kudaha agaciro imbaraga rwamaze gushora muri ibi bikorwa.
By’umwihariko, u Rwanda rwari rumaze kwegera ibihugu bitandukanye, rukaganira n’abayobozi babyo, rukabasaba gushyigikira Mushikiwabo. Guhindura icyemezo muri iyi minsi ya nyuma byari gusaba ko rusubira kuri abo bayobozi rukabasobanurira impamvu ruhinduye icyerekezo.
Ese u Rwanda ni rwo rwagombaga kwishyura ikiguzi?
Mu gihe Macron ashaka gukumira ko RDC iva muri OIF, ikibazo gikwiye kwibazwa ni impamvu u Rwanda ari rwo rwagombaga gusabwa gukuramo umukandida warwo, kandi na RDC yari ifite umukandida wayo.
Ni byo, RDC ifite uburemere bukomeye muri OIF bitewe n’umubare w’abaturage bavuga Igifaransa, ariko ibyo ntibihita bivuga ko igomba guhabwa uburenganzira bwo kugena uzayobora uyu muryango binyuze mu gukangisha kuwuvamo.
Niba koko Macron yarabonaga ko kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gushyira OIF mu bibazo, yagombye kuba yarabiganiriyeho n’u Rwanda mbere y’uko ibikorwa byo gushaka amajwi bifata intera.
Kuri iki cyiciro, icyifuzo cye cyari gishobora gushyira u Rwanda mu mwanya utoroshye wa dipolomasi: kwemera gukura kandidatire rwari rumaze igihe rushakira amajwi cyangwa gukomeza kuyishyigikira, rukemera ko bishobora kugira ingaruka ku mubano warwo n’ibindi bihugu.
U Rwanda rwahisemo iki?
Nyuma y’aya makuru, u Rwanda rwagaragaje ko rutazakuramo kandidatire ya Mushikiwabo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabwiye The New Times ko nta gahunda yo kuyikuraho ihari.
Ibi bivuze ko nubwo Macron yashakaga ko habaho ubwumvikane ku mukandida umwe, u Rwanda rwakomeje gushyigikira Mushikiwabo.
Amatora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026 i Phnom Penh muri Cambodia, aho abakandida bazaba bahatanira kuyobora OIF muri manda nshya.
Ikibazo gisigaye ni ukumenya niba mu gushaka gukumira ko RDC iva muri OIF, Macron ataratinze gufata icyemezo ku buryo ashyira u Rwanda mu mwanya wo gusobanura impamvu ruhinduye icyemezo rwari rumaze igihe rwubakiraho dipolomasi.
Ubwumvikane ni ingenzi mu muryango mpuzamahanga, ariko na bwo bugomba kubakwa hakiri kare, hubahirizwa icyizere hagati y’ibihugu. Ntibikwiye ko igihugu gisabwa gusesa imbaraga cyamaze amezi menshi gishyiramo kubera ko undi mukinnyi wa dipolomasi yaje kubona ko inzira cyahisemo ishobora kugira ingaruka ku nyungu ze.
MUTUYEYEZU Oswald
RADIOTV10