Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, yatangaje ko adateze kuva mu bahatanira kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu, nubwo hari amakuru avuga ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, kumukuramo.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo TV5MONDE, Mushikiwabo yavuze ko azakomeza guhatanira uyu mwanya kugeza ku munota wa nyuma, ashimangira ko icyemezo cyo kumushyigikira cyangwa kumukuramo ari icy’u Rwanda.
Yagize ati “Nzageza ku munota wa nyuma nkiri umukandida.”
Mushikiwabo yavuze ko icyemezo cyo gukomeza kwiyamamaza cyangwa kutabikora kigomba kuva mu Rwanda gusa, anagaragaza ko nubwo abona ko hari abashaka kwivanga mu matora ya OIF, ari ngombwa kumenya uko ibyo bibazo bicungwa.
Ati “Ni icyemezo kiva mu Rwanda kandi mu gifatwa n’u Rwanda gusa.”
Ibi bije nyuma y’amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique avuga ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yaba yarandikiye Perezida Paul Kagame ubutumwa burebure amusaba gukura kandidatire ya Mushikiwabo mu matora yo gushaka Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, Macron yaba yarohereje ubu butumwa mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira uwa 13 Ugushyingo 2026, mbere y’inama ya 20 ya Francophonie iri kubera i Phnom Penh muri Cambodia.
Iki kinyamakuru kivuga ko Macron yasabye Perezida Kagame gukura Mushikiwabo mu irushanwa, agaragaza ko ari mu nyungu z’uyu muryango.
Muri ubwo butumwa kandi, Macron yaba yaravuze ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani, bari bemeye gukura mu irushanwa abakandida b’ibihugu byabo, Juliana Amato Lumumba na Coumba Bâ.
Jeune Afrique ivuga ko icyo gitekerezo cyari kigamije gutuma umukandida wa Romania, Dacian Cioloș, atsinda, Macron amugaragaza nk’umuntu ushobora guhuza impande zitandukanye.
Mushikiwabo yabivuzeho mu gihe yitabiriye Inama ya 20 ya Francophonie iri kubera i Phnom Penh kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Amatora yo gushyiraho Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF ateganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026. Kuri uyu wa Gatandatu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakuye umukanida wayo muri aya matora, Juliana Amato Lumumba.
RADIOTV10