Sunday, November 15, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ifungurwa ry’Inama ya OIF

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ifungurwa ry’Inama ya OIF

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibikoresha Igifaransa (OIF), iri kubera i Phnom Penh muri Cambodia.

Uyu muhango wabereye mu nyubako ya Chroy Changvar International Convention and Exhibition Centre, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026.

Iyi nama yakiriwe na Leta ya Cambodia, ihuriza hamwe abayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa.

Mu bayitabiriye harimo Umwami wa Cambodia, Norodom Sihamoni, Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Hun Manet, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu muhango wo gutangiza iyi nama igamije guhuriza hamwe ibihugu bikoresha Igifaransa, kugira ngo biganire ku bufatanye n’ibibazo bihuriyeho.

Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza Inama ya 20 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), wabereye i Phnom Penh ku wa 15 Ugushyingo 2026, nyuma y’iminsi mike ageze muri Cambodia aho yari yatangiye uruzinduko rw’akazi rugamije kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Mbere yo kwitabira iyi nama, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje kugirira uruzinduko rw’akazi muri Cambodia, aho ku wa 13 Ugushyingo 2026 bakiriwe n’Umwami Norodom Sihamoni mu Ngoro y’Umwami.

Uyu muhango wakurikiwe n’ibiganiro byihariye bagiranye n’Umwami, ndetse Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro n’abandi bayobozi bakuru b’iki Gihugu ku mahirwe mashya y’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo.

Iyi nama ya 20 ya Francophonie iri kubera i Phnom Penh kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026. Mu byitezwe kuyigaragaramo harimo n’amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF, aho Louise Mushikiwabo, usanzwe kuri uwo mwanya kuva mu 2019, ari mu bahatanira gukomeza kuyobora uyu muryango.

Ni mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yari yatanze Umukandida ari we Juliana Amato Lumumba, yamukuyemo kuri uyu wa Gatandatu habura iminsi ibiri gusa ngo amatora abe, ategerejwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2026.

Ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bageze ahabereye uyu muhango

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + nineteen =