Monday, November 16, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umutwe wa FRN wagaragaje andi marorerwa yakozwe na FARDC

Umutwe wa FRN wagaragaje andi marorerwa yakozwe na FARDC

Umutwe wa FRN watangaje ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero by’indege zitagira abapilote z’intambara (drones kamikaze) mu bice bya Bulambika na Kambali, mu Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bigahitana abantu babiri abandi benshi bagakomereka.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yashyize hanze ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, rivuga ku mirwano n’ibitero uyu mutwe uvuga ko byagabwe n’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa.

Kanyuka yavuze ko ibyo bitero byabaye ahagana saa cyenda z’amanywa, bikibasira Bulambika, Kambali n’inkengero zaho, hakoreshejwe drones z’intambara zigamije kugonga ibyo ziteweho.

Yatangaje ko amakuru y’agateganyo agaragaza ko abagabo babiri bishwe, mu gihe abandi baturage benshi bakomeretse. Yanavuze ko amazu menshi yasenyutse kandi yari arimo abantu bayatuyemo igihe yagabwagaho ibitero.

Mu itangazo rye, FRN yamaganye ibyo bitero, ivuga ko byibasiye abaturage b’abasivili badafite uruhare mu mirwano.

Uyu mutwe wavuze ko ushyize ibyo bikorwa imbere y’Abanye-Congo, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’umuryango mpuzamahanga, kugira ngo bamenye uburemere bw’ibyo uvuga ko byakorewe abaturage ndetse n’iyongera ry’ibikorwa by’urugomo bibibasira.

FRN yasabye ko ibyo yise ubwicanyi budafatwa nk’ibintu bisanzwe, ngo byihanganirwe cyangwa ngo ababikoze babure kubiryozwa.

Ibi birego byatangajwe na FRN mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyakora, ibyatangajwe na Kanyuka ni amakuru aturuka kuri FRN, akaba atari yatangajwe mu buryo bwigenga n’izindi nzego.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − three =