Monday, November 16, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Kagame na Madamu Jeannette bitabiriye umusangiro wateguywe na Minisitiri w’Intebe wa Cambodia

Perezida Kagame na Madamu Jeannette bitabiriye umusangiro wateguywe na Minisitiri w’Intebe wa Cambodia

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori byo kwakirwa ku meza byateguwe na Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet, byahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Inama ya 20 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Ibi birori byabereye i Phnom Penh ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 15 Ugushyingo 2026, byari bigamije guha ikaze no gusabana n’abayobozi bitabiriye iyi nama.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame “bifatanyije n’abandi bayobozi mu ifunguro ryateguwe na Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet.”

Mbere y’ibi birori, kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro Inama ya 20 ya OIF wabereye mu Ngoro y’Inama n’Imurikagurisha ya Chroy Changvar International Convention and Exhibition Centre.

Banitabiriye kandi ifunguro rya saa sita ryateguwe na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, na ryo ryari ryitabiriwe n’abandi bayobozi bari muri iyi nama.

Iyi nama y’iminsi ibiri, kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026, yahuje abayobozi b’ibihugu bikoresha Igifaransa kugira ngo baganire ku bufatanye, amahoro n’iterambere.

Muri iyi nama kandi haratorwa Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF, aho Louise Mushikiwabo ahatanira kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu y’imyaka ine.

Kwitabira iyi nama kwa Perezida Kagame gukurikiye uruzinduko rw’akazi yagiriye muri Cambodia, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’iki gihugu hagamijwe kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Muri urwo ruzinduko, u Rwanda na Cambodia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukerarugendo, ishoramari n’ubwikorezi bwo mu kirere.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 15 =