Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Rwiyemaho Kabagambe, yasabye imbabazi umunyamakuru Scovia Mutesi nyuma yo gushyamirana ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho bombi bari bandikiranye amagambo akomeye bazamukiye ku kibazo cyazamuwe n’umwe mu bavuze yiga muri iri shuri rikuru ry’Igihugu.
Mu butumwa yashyize kuri X, Kabagambe yasabye imbabazi Scovia Mutesi, avuga ko ibyo bapfuye bidakwiye kuruta umubano basanzwe bafitanye n’inshingano bahuriyeho zo kubaka u Rwanda.
Yagize ati “Kuri Madame Scovia Mutesi. Kubera ko icyo dupfana kiruta icyo twapfuye ejo. Kubera ko twasobanyije kandi ubusanzwe duhuza ingendo n’ingamba dusangiye zo kubaka no kurinda u Rwanda. Kubera ko twarwanye kandi ubusanzwe dushinzwe kurwanya ibibi iwacu. Kubera ko nanditse ibintu bikakubabaza kandi bidakwiye. Ngusabye imbabazi.”
Yakomeje avuga ko yasibye ubutumwa yari yanditse bwababaje Mutesi, abikora ku bushake bwe, anizeza ko atazongera kumubabaza.
Kabagambe yanasabye imbabazi abandi barimo Sylvia Nsanga na Olga, avuga ko na bo bagiranye ibiganiro bitari byiza, kandi ko agomba kurangwa n’ikinyabupfura mu mvugo ye.
Yagize ati “Ngiye kurushaho kububaha. Aho tutazemeranya mu bitekerezo, nzabubaha, n’abandi beza b’i Rwanda.”
Nyuma yo gusaba imbabazi, Scovia Mutesi na we yamusubije, amubwira ko imbabazi ze zidakuraho ibibazo abana bafite muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yagize ati “Imbabazi usaba ntabwo zikuraho ko abana bafite ikibazo muri Kaminuza uvugira. Mugikemure, ibindi.”

Aho ubushyamirane bwatangiriye
Ubushyamirane hagati ya Kabagambe na Mutesi Scovia bwatangiye nyuma y’ubutumwa umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda yari yanditse kuri X, ubwo yavugaga ku kiganiro cyakozwe na Mutesi Scovia avuga ku kibazo cyazamuwe n’umwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga, wanditseho ubutumwa avuga ko abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda barembejwe no kwakwa ruswa y’igitsina na bamwe mu barimu, babakangisha amanota.
Mu kiganiro uyu munyamakuru yakoze na bagenzi be, basabaga ko inzego zikwiye kubyinjiramo zigakurikirana zikamenya ukuri kw’ibyavuzwe.
Kabagambe wakomeje kurangwa no kuvuga ko nta ruswa na nke irangwa muri Kaminuza y’u Rwanda, yageze aho atanga igitekerezo ku byatangajwe na Mutesi Scovia, yandika ubutumwa bumwibasira bikomeye.
Yagize ati “NTAKORA MURI KAMINUZA, NTA N’UBWO YAYIZEMO. Sinzi niba hari n’indi yizemo, ariko arashaka kundusha imikorere y’umuvugizi! Ese ubwo ni nde ukuvugiramo?”
Yakomeje asobanura ko inshingano z’umunyamakuru zitandukanye n’iz’umuvugizi, avuga ko buri wese afite akazi ashinzwe.
Ati: “Umunyamakuru n’umuvugizi ntibakora bimwe. Ntibanatozwa kimwe. Ushinzwe kwandagaza, nshinzwe kubungabunga. Ushinzwe kwasaguza no kwesurana, nshinzwe kuhahagarara. Turatandukanye cyane.”
Yasoje amusaba gukomeza gukora inshingano ze na we agakomeza ize, agira ati “Komeza ukore ibyawe, nanjye ndi mu kazi nshinzwe.”
Mutesi Scovia na we yamusubije amubaza niba na we yatangaza ibyo azi ku mateka ye mu itangazamakuru no mu bigo bifitanye isano na ryo, anavuga ibirego bijyanye na ruswa byavuzwe muri Kaminuza y’u Rwanda, asaba Kabagambe kugira icyo abivugaho.
Yanakoresheje amagambo akomeye amubaza niba ari we ugena abize n’abatize, anavuga ko ari umukozi wa Leta uhembwa imisoro y’abaturage irimo n’iyo we ubwe aba yatanze.

RADIOTV10