Monday, November 16, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hagiye gutangazwa ku mugaragaro Guhunda y’Ibihugu by’i Burayi bishaka kohereza mu Rwanda abimukira

Hagiye gutangazwa ku mugaragaro Guhunda y’Ibihugu by’i Burayi bishaka kohereza mu Rwanda abimukira

Ibihugu bitanu byo ku Mugabane w’u Burayi bigiye gutangaza gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira basabye ubuhungiro ariko bakabwimwa, bakajyanwa mu bigo byihariye bizajya bibafasha gutegurwa no gusubizwa mu bihugu bakomokamo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, biravuga ko amakuru yatangajwe n’abantu babiri bafite amakuru mpamo kuri iyi gahunda avuga ko ibi Bihugu biteganya kuyitangaza kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Ugushyingo 2026.

Ibi bihugu birimo u Budage, Autriche, u Bugereki, Danemark n’u Buholandi. Muri Nzeri 2026, byari byatangaje ko biri mu biganiro n’Igihugu kitari mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), kugira ngo kibakireho ibigo bizajya byoherezwamo abimukira bimwe ubuhungiro, bizwi nka Return Hubs.

Iyi gahunda iri mu ngamba rusange z’u Burayi zo kongera umubare w’abimukira basubizwa mu Bihugu bakomokamo no kugabanya abinjira muri uyu Mugabane mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Biteganyijwe ko amasezerano ajyanye n’iyi gahunda azatangarizwa i Vienne muri Autriche, nyuma y’uko EU yemeye amabwiriza mashya agenga gusubiza abimukira mu bihugu bakomokamo (Returns Regulation).

Aya mabwiriza agamije kwihutisha isubizwa ry’abimukira badafite uburenganzira bwo kuguma mu bihugu bigize EU, anaha Ibihugu biyigize uburenganzira bwo gushyiraho ibigo byakira abimukira hanze y’uyu muryango.

Abasesenguzi bavuga ko gahunda nk’iyi ishobora gufasha Leta zo mu Burayi kwerekana ko zishoboye kugenzura ikibazo cy’abimukira, cyane cyane mu gihe Ibihugu bimwe byitegura amatora kandi abatavuga rumwe n’abimukira bakomeje kwiyongera.

Iyi gahunda itandukanye n’umushinga u Bwongereza bwigeze kugira wo gushaka kohereza mu Rwanda abimukira binjiye muri icyo Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko ukaza guhagarikwa.

Mu gihe gahunda y’Ibihugu bitanu bya EU ireba gusa abimukira bimwe ubuhungiro kandi bararangije gukoresha inzira zose zemewe n’amategeko kugira ngo bemererwe kuguma mu Bihugu by’u Burayi, umushinga w’u Bwongereza wo wari ureba n’abari bagitegereje ko ubusabe bwabo busuzumwa.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =