Monday, November 16, 2026
RW|EN
SIPORO

Rutahizamu uri mu bamamaye ku Isi Romelu Lukaku asezeye mu ikipe y’Igihugu nyuma yo kuyikinira imikino irenga 130

Rutahizamu uri mu bamamaye ku Isi Romelu Lukaku asezeye mu ikipe y’Igihugu nyuma yo kuyikinira imikino irenga 130

Rutahizamu w’Umubiligi, Romelu Lukaku, yatangaje ko ahagaritse gukinira ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi, asoza urugendo rw’imyaka 16 yari amaze ayikinira.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 ni we umaze gutsindira u Bubiligi ibitego byinshi mu mateka yabwo, aho yayitsindiye ibitego 94 mu mikino 135 yakiniye Ikipe y’Igihugu izwi nka Red Devils.

Lukaku yatangaje icyemezo cye ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, abinyujije ku rubuga rwa Instagram, nyuma y’umukino ikipe y’u Bubiligi yatsinzemo u Butaliyani ibitego 4-1 mu irushanwa rya UEFA Nations League. Muri uwo mukino yari yasigaye ku ntebe y’abasimbura ntiyinjira mu kibuga.

Mu butumwa bwe bwo gusezera, Lukaku yashimiye abakinnyi bakinanye, abatoza bamufashije mu rugendo rwe ndetse n’abafana bamushyigikiye mu myaka yose yamaze ahagarariye igihugu cye.

Yagize ati: “Muri iyi myaka 16, nahaye ikipe y’igihugu byose nari mfite. Nanyuze mu marangamutima atandukanye ashoboka.”

Yakomeje avuga ko yishimiye buri kanya yamaze mu ikipe y’igihugu, ashimangira ko yishimira kuba yarahagarariye u Bubiligi mu Gikombe cy’Isi inshuro enye ndetse no mu marushanwa ya EURO inshuro eshatu. Yasoje ubutumwa bwe avuga ko afite amahoro ku cyemezo yafashe cyo guhagarika gukinira ikipe y’igihugu.

Romelu Lukaku yatangiye gukinira ikipe nkuru y’u Bubiligi muri Werurwe 2010, afite imyaka 16 gusa. Mu myaka yakurikiyeho, yabaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi bagize icyiswe igisekuru cyahesheje u Bubiligi izina rikomeye mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.

Yakinanye n’abakinnyi bakomeye barimo Kevin De Bruyne, Eden Hazard na Thibaut Courtois, bafashije u Bubiligi kugera ku mwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya.

Lukaku yitabiriye ibikombe by’Isi bine (2014, 2018, 2022 na 2026), ndetse n’amarushanwa ya EURO inshuro eshatu, mu 2016, 2020 na 2024.

Uretse kuba ari we umaze gutsindira u Bubiligi ibitego byinshi, ibitego 94 yatsinze bimushyira ku mwanya wa gatanu mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi mu mateka y’imikino mpuzamahanga y’amakipe y’ibihugu mu bagabo.

Nubwo asezeye mu ikipe y’igihugu, Lukaku ntabwo asezeye ku mupira w’amaguru. Uyu rutahizamu akomeje gukinira ikipe ya Fenerbahçe yo muri Turikiya, yayijemo mu mpeshyi ya 2026 avuye muri Napoli yo mu Butaliyani.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + one =