Uwahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kimenyi Yves, ubwo yari abajijwe niba yasubirana na Uwase Muyango Claudine batangiye inzira yo gutandukana mu mategeko, yavuze ko atafunze amarembo ku kuba bakongera kubana nk’umugore n’umugabo.
Ibi yabigarutseho ubwo yari abajijwe niba hakiri icyizere cy’uko we na Muyango bashobora kongera kubana nk’umugore n’umugabo.
Mu gusubiza iki kibazo, Kimenyi yavuze ko ku ruhande rwe nta nzitizi abona zatuma batongera guhuza ubuzima, ndetse ko n’umuryango wo gusubirana utigeze ufungwa.
Yagize ati “Imiryango ihora ifunguye cyane; ari kuri njye, ari no kuri we. Sinzi ko nabona ukuntu mbivuga. Gusa, njyewe mba mbona ntakibazo.”
Yakomeje avuga ko icy’ingenzi kuri we ari uko abantu bakomeje kubifuriza ibyiza, anagaragaza ko ashimishwa n’uko bafitanye umwana w’umuhungu, Kimenyi Miguel Yanis.
Ati “Niba abantu bishimiye ko turi kumwe, bishimiye ko dufite umwana mwiza, bavuga ko badukunda koko by’ukuri; Mama Miguel arakora cyane, nanjye ni ko bimeze. Abantu bakwishimira kubona ahari dutera imbere, dukora akazi…”

Kimenyi na Muyango batangiye gukundana mu 2019, babyarana umuhungu mu 2021, nyuma baza gukora ubukwe mu 2024. Icyakora, nyuma y’igihe umubano wabo watangiye kuzamo agatotsi, kugeza ubwo batangiye inzira yo gutandukana mu mategeko.
Ku wa 14 Kanama 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwatangiye kuburanisha urubanza rwa gatanya yabo, rukaba rwarabereye mu muhezo.
Ibi byakurikiye ubusabe bombi bari bagejeje ku rukiko, busaba ko batandukana ku bwumvikane, binyuze mu nyandiko iriho umukono wa noteri.
Kimenyi Yves yamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru nk’umunyezamu w’Amavubi, ndetse akinira amakipe arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na AS Kigali, mbere yo gusezera kuri ruhago.
Uwase Muyango Claudine yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, aho yari azwiho ubuhanga mu gufata amafoto.
RADIOTV10