Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Aimée Beauté Mushashi uzwi mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatsinze amatora y’abagore bahagararira abandi mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, nyuma yo kubona amajwi 204.
Aya matora yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, aho mu Gihugu hose hatowe Abajyanama b’Akarere bahagarariye icyiciro cy’abagore, bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama ya buri Karere.
Mu Karere ka Kayonza, Aimée Beauté Mushashi, usanzwe ari umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), na we yari umwe mu bakandida bahataniraga kwinjira mu Nama Njyanama y’aka Karere, aho ndetse yaje no guhirwa atsinda ku bwiganze bw’amajwi 204.
Mushashi ni umwe mu banyamakuru b’abagore bazwi mu Rwanda, by’umwihariko mu gusoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda, aho akorera mu ishami ry’amakuru.
Mbere yo kujya muri RBA, yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo RC Huye yakoreye hagati ya 2014 na 2016 aho yahise ajya kuri Radio Salus, nyuma muri 2017 yerecyeza kuri TV1, ari na ho yavuye yerecyeza mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) akorera kugeza ubu kuva muri Nyakanga 2024.
Aimée Beauté Mushashi kandi yinjiye mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza nyuma y’amezi akoze ubukwe, aho yasezeranye n’umugabo we muri Werurwe uyu mwaka wa 2026.


RADIOTV10