Wednesday, November 18, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ruhango: Umujura yapfuye nyuma yo kurwanya abaturage n’irondo ubwo bamusangaga atobora butike

Ruhango: Umujura yapfuye nyuma yo kurwanya abaturage n’irondo ubwo bamusangaga atobora butike

Abaturage bo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango bavuga ko abantu batatu bitwaje intwaro gakondo batoboye butike bagamije kuyiba, ariko bakaza kurwanya abaturage n’abanyerondo bari batabaye,muri uko gushyamirana umwe muri abo bajura ahasiga ubuzima.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kanzu, Akagari ka Gishweru, mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Abaturage bavuga ko bamaze kumenya ko hari abantu batatu bari gutobora butike ya Tuyisenge Thierre w’imyaka 23 bagamije kuyiba, bahise batabara bafatanyije n’irondo kugira ngo babafate habaho gushyamirana dore ko abo bajura babarwanyaga bakoreshaga intwaro gakondo.muri urwo rugomo haje kuvamo umwe muri abo bajura witwa Binguyeneza Jean Marie Vianney w’imyaka 29 wakomeretse nyuma aza gupfa abandi babiri baratoroka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje aya makuru, asaba abaturage kwirinda ubujura kuko ari ibikorwa bihungabanya ubukungu, bidindiza iterambere kandi bikabangamira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati: “Turakangurira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubujura kuko bihungabanya ubukungu n’umutekano. Ababikora turabibutsa ko Polisi itazihanganira ibikorwa nk’ibi kandi ko abakora ibyaha bazakomeza gushakishwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Yakomeje agira inama abaturage yo kujya batanga amakuru ku gihe igihe babonye abantu bakekwaho ibyaha, bakirinda kwihanira, ahubwo bakabimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo zikore akazi kazo hakurikijwe amategeko.

Abantu batanu bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana kugira ngo bifashishwe mu iperereza rigamije kumenya neza uko ubwo bujura bwakozwe n’abandi bashobora kuba barabugizemo uruhare, mu gihe abandi bakekwa babiri bagishakishwa.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − eleven =