Ifoto y’umugabo wambaye impuzankano y’imfungwa, ufite umutwe w’imiterere idasanzwe, yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, ituma benshi bayitangaho ibitekerezo bitandukanye, bamwe bagaragaza ko batangajwe n’imiterere ye, abandi bakayikoresha mu gusetsa.
Iyi foto igaragaza uwo mugabo mu mpande ebyiri zitandukanye zirimo ubwo aba areba imbere ndetse n’ifoto yafashwe ku ruhande. Iya kabiri ni yo bivugwa ko yakuruye abantu benshi, bitewe n’imiterere idasanzwe y’umutwe we.
Inkuru iri gukwirakwizwa kuri internet ivuga ko uyu mugabo, wahimbwe izina rya “Mr. Portobello”, yaba yarahuye n’abapolisi ubwo yari yitabiriye igikorwa cyiswe Trunk or Treat cyabereye i Kitty Hawk, muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyo gikorwa gikunze gutegurwa mu gihe cy’ibirori bya Halloween, aho abantu, cyane cyane abana, basura imodoka ziba zateguwe mu buryo bwihariye kugira ngo bahabwe bombo n’utundi turibwa tw’abana.
Gusa, amakuru avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi muri icyo gikorwa ntarasobanurwa neza. Nta makuru yizewe agaragaza icyatumye afatwa, niba koko yarafashwe cyangwa se niba ayo mafoto ari amafoto nyakuri yafatiwe kuri sitasiyo ya Polisi.
Ikindi ni uko nta makuru yemejwe agaragaza umwirondoro we cyangwa impamvu umutwe we ufite iyo miterere.
Amafoto ye yakomeje guteza impaka n’amatsiko ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayatangaho ibitekerezo bisekeje, mu gihe abandi bibaza uko byagenze kugira ngo uyu mugabo agaragare muri iyo myambaro.

RADIOTV10