Wednesday, November 18, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Nyuma yuko Kimenyi avuze ku kuba yasubirana na Muyango bahise bararikira abantu igikorwa bahuriyemo

Nyuma yuko Kimenyi avuze ku kuba yasubirana na Muyango bahise bararikira abantu igikorwa bahuriyemo

Uwahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kimenyi Yves, yararikiye abakunzi be n’abakurikira ibikorwa bye, kuzakurikira ikiganiro agiye kugirana ma Uwase Muyango Claudine baherutse gutangira inzira yo gutandukana mu buryo bw’amategeko.

Ibi Kimenyi yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, nyuma y’aho yari amaze iminsi avugwaho cyane kubera ibyo yavuze ku kuba ashobora kongera gusubirana na Muyango, batangiye inzira yo gutandukana mu mategeko.

Yagize ati “Mumaze igihe munsaba ikiganiro na Maman Miguel. Mukore subscribe kuri @beyond90initiative tugere abantu 100K, ubundi mbahe ikiganiro.”

Uyu wahoze ari umunyezamu wasezeye gukina nk’uwabigize umwuga, yatangije ibiganiro bitambuka kuri YouTube Channel yitwa Beyond 90 Initiative, atumiramo ibyamamare byumwihariko abakinnyi n’abanyuze muri ruhago.

Ubu butumwa bukurikiye ibiherutse gutangazwa Kimenyi, aho yabajijwe niba hari icyizere cy’uko we na Muyango bashobora gusubirana, nyuma y’amakuru y’uko batakibana ndetse bakaba baratangiye inzira yo gutandukana mu mategeko.

Mu gusubiza icyo kibazo, Kimenyi yavuze ko ku ruhande rwe atabona impamvu yatuma badashobora kongera guhuza ubuzima, ashimangira ko imiryango yo gusubirana itigeze ifungwa.

Ati “Imiryango ihora ifunguye cyane; ari kuri njye, ari no kuri we. Sinzi ko nabona ukuntu mbivuga. Gusa, njyewe mba mbona nta kibazo.”

Yakomeje avuga ko ashimishwa n’uko abantu bakomeje kubifuriza ibyiza, by’umwihariko ko babona umuryango wabo ukomeje gutera imbere, ndetse anashimangira ko bombi bakora cyane.

Ati “Niba abantu bishimiye ko turi kumwe, bishimiye ko dufite umwana mwiza, bavuga ko badukunda koko by’ukuri; Mama Miguel arakora cyane, nanjye ni ko bimeze. Abantu bakwishimira kubona ahari dutera imbere, dukora akazi…”

Kimenyi na Muyango batangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu 2019, ubwo Kimenyi yari umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bari bamaze kumenyekana mu Rwanda, naho Muyango akaba yari amaze kwamamara nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2019, akegukana ikamba rya Miss Photogenic.

Muri Gashyantare 2021, Kimenyi yambitse Muyango impeta amusaba ko yazamubera umugore, undi arabyemera. Muri Kanama uwo mwaka bibarutse imfura yabo y’umuhungu, Kimenyi Miguel Yanis.

Muri Mutarama 2024 basezeranye imbere y’amategeko, nyuma bakora ubukwe ku wa 06 Mutarama 2024, mu muhango wabereye muri Living Word Church.

Nyuma y’imyaka irenga ibiri babana nk’umugore n’umugabo, amakuru y’uko batakibana yaje gukurikirwa no gutangira urubanza rwo gutandukana mu mategeko mu Rukiko rwa Kibagabaga, aho bombi bitabye urukiko, urubanza rutangira kuburanishwa mu muhezo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =