Wednesday, November 18, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ifoto y’amateka: Perezida Trump wa America, Putin w’u Burusiya na Xi Jinping w’u Bushinwa basuhuzanya

Ifoto y’amateka: Perezida Trump wa America, Putin w’u Burusiya na Xi Jinping w’u Bushinwa basuhuzanya

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, n’uw’u Bushinwa, Xi Jinping, bahuriye mu nama ya APEC yabereye i Shenzhen mu Bushinwa, aho banasuhuzanyije, baganira akanya gato mbere yo gufata ifoto rusange y’abayobozi bitabiriye uyu muhango.

Amashusho y’aba bayobozi batatu bahagarariye Ibihugu bikomeye ku Isi yahise ivugisha benshi, ibitangazamakuru byo mu Burusiya biyita igikorwa cy’amateka, mu gihe Moscow igaragaza ko ikomeje kugira ijambo mu bibazo mpuzamahanga.

Ibiro ntaramakuru bya Leta y’u Burusiya byagaragaje ko guhana ibiganza hagati ya Putin, Trump na Xi ari imwe mu mashusho akomeye yaranze umunsi, ndetse biyita “uguhana ibiganza kw’amateka”.

Iyi shusho ije mu gihe u Burusiya bukomeje gushinjwa ibikorwa byo kwigarurira ibice bya Ukraine, ibintu byatumye Ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi bifatira Moscow ibihano ndetse bikagerageza kuyigabanyiriza ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

Nubwo u Burusiya butari mu Bihugu bitatu bifite ubukungu bunini ku Isi, kuba Putin yagaragaye ahagararanye na Trump na Xi byahaye Moscow urubuga rwo kwerekana ko igifite ijambo mu miyoborere y’Isi.

U Burusiya bwifuza kugaragaza ko imbaraga z’Ibihugu byagerageje kubwigizayo zitageze ku ntego zabyo, ndetse ko bukomeje gufatwa nk’imwe mu mbaraga zikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Kuri Kremlin, kuba Putin yitabiriye iyi nama no kugaragara ari kumwe n’abayobozi ba Amerika n’u Bushinwa ni intsinzi mu rwego rwa dipolomasi, kuko bituma u Burusiya bukomeza kugaragara nk’Igihugu gifite uruhare mu bibazo bikomeye by’Isi.

Nubwo ibiganiro biteganyijwe hagati y’aba bayobozi bidashobora guhita bivamo imyanzuro ifatika ku bibazo mpuzamahanga, ishusho ya Putin ari kumwe na Trump na Xi yamaze guha Moscow umusaruro yashakaga mu rwego rwo kugaragaza ko itigeze yigizwa mu ruhando rw’ibihugu bikomeye.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =