Friday, November 20, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hashyizwe hanze ibyavuye mu iperereza ku banyeshuri b’inyongera bakekwagaho uburiganya mu bizaminini bya Leta mu Rwanda

Hashyizwe hanze ibyavuye mu iperereza ku banyeshuri b’inyongera bakekwagaho uburiganya mu bizaminini bya Leta mu Rwanda

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku banyeshuri bakekwagaho gukopera mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025-2026, rigaragaza ko abandi banyeshuri 563 bakopeye.

Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze ku wa 19 Ugushyingo 2026, yavuze ko iperereza ryasuzumaga ibibazo by’uburiganya byagaragaye muri ibyo bizamini ryasojwe, nyuma yo gusuzuma abakandida 1.097 bari barakekwagaho gukopera.

Iri perereza ryagaragaje ko muri abo bakandida, 30 nta buriganya bakoze, bityo amanota yabo akaba agomba gutangazwa.

Icyakora, abandi 563 basanze barakopeye mu bizamini, bituma umubare w’abanyeshuri bose byemejwe ko bakopeye muri ibyo bizamini ugera ku 1.630.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’abo banyeshuri 563 bagaragaye mu gihe cy’iperereza yateshejwe agaciro, ndetse n’impamyabumenyi zabo zikurwaho.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyahawe inshingano zo kumenyesha buri mukandida bireba ibyemezo byafashwe, kikaba cyari biteganyijwe ko kibikora bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, mbere y’uko umunsi urangira.

Iyi Minisiteri yashimangiye ko iperereza kuri iki kibazo cyo gukopera ryarangiye burundu, inavuga ko nta bindi byemezo bizongera gufatwa ku bibazo byamaze gusuzumwa.

Nubwo amanota yabo yateshejwe agaciro, abo banyeshuri bahawe amahirwe yo gukomeza amashuri yabo, binyuze mu nzira ebyiri zateganyijwe.

Uburyo bwa mbere ni ugusubiramo umwaka wa nyuma mu mashuri basanzwe bigaho cyangwa bakimukira mu yandi mashuri, hubahirijwe amabwiriza agenga iyakirwa ry’abanyeshuri.

Ubundi buryo ni ukwiyandikisha bagakora ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga, bakurikije amabwiriza agenga ubwo buryo.

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko izakomeza gushyira imbaraga mu kurinda ubunyangamugayo n’ubuziranenge mu itegurwa no mu ikorwa ry’ibizamini bya Leta, inaharanira ko abanyeshuri bagira amahirwe yo gukomeza amashuri yabo.

Ibi byemezo bije nyuma y’uko hagaragaye ibibazo by’uburiganya mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2025-2026, bigatuma hakorwa iperereza ryagutse kugira ngo hamenyekane abakandida babigizemo uruhare.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 3 =