Thursday, November 19, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umunyarwenya w’Umunya-Nigeria wihebeye Perezida Kagame arifuza cyane ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umunyarwenya w’Umunya-Nigeria wihebeye Perezida Kagame arifuza cyane ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umunyarwenya w’Umunya-Nigeria, Doctall Kingsley wishimira Perezida Paul Kagame akunze no kwita umubyeyi, yatangaje ko yifuza kwinjira mu muryango mugari w’Abanyarwanda, ndetse ko aramutse ahawe pasiporo y’u Rwanda byaba ari kimwe mu bintu bikomeye byamushimisha mu buzima bwe.

Uyu munyarwenya wo muri Nigeria, ni kenshi akunze gukora urwenya anyuza ku mbuga nkoranyambaga ze, ashima Perezida Paul Kagame, anyuzamo akanavuga ko ari Umubyeyi we [Papa], byumwihariko aho agaruka ku miyoborere ye y’intangarugero n’ibikorwa by’indashyikirwa bimuranga.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Chita Magic, uyu munyarwenya wiyise izina ry’ikinyarwanda rya Ntakirutimana, yavuze ko kuva kera yifuza guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, anasobanura uko yakwakira iyo nkuru aramutse abigezeho.

Abajijwe niba yifuza kuba Umunyarwanda, Kingsley yabanje kubaza niba koko hari uwamuha ubwenegihugu bw’u Rwanda. Yagize ati “Urashaka kumpa ubwo bwenegihugu mvuga?”

Chita yamusubije ko Abanyarwanda benshi, cyane cyane abakunzi be, bakwishimira kumubona abaye Umunyarwanda.

Kingsley yishimiye icyo gitekerezo, avuga ko kuba Umunyarwanda ari icyifuzo amaze igihe afite. Ati “Ni ikintu mpora nifuza.”

Yavuze ko nubwo yifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda, abona ko kububona bitapfa koroha, bitewe n’agaciro aha pasiporo y’u Rwanda.

Ati “Pasiporo y’u Rwanda irakomeye cyane, ntabwo rero ari ikintu umuntu apfa kugeraho.”

Muri iki kiganiro kandi, yabajijwe niba hari intambwe yaba yarateye kugira ngo ahabwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ariko ntiyemeza ko yaba yaratanze ubusabe.

Ahubwo yasobanuye uko yakwishima aramutse ahawe pasiporo y’u Rwanda, avuga ko byatuma agaragaza ibyishimo ku buryo budasanzwe.

Ati “Ese wigeze ubona umugabo ukuze asakuza cyane kubera ibyishimo? Uzabona umugabo ukuze abikora.”

Yongeyeho ko guhabwa iyo pasiporo byaba biri mu bintu bikomeye yaba agezeho mu buzima bwe.

Doctall Kingsley amaze iminsi i Kigali, aho yageze ku wa 16 Ugushyingo 2026, yitegura igitaramo azahuriramo n’abanyarwenya bo mu Rwanda, giteganyijwe ku wa 27 Ugushyingo muri Petit Stade.

Iki gitaramo cyiswe ‘Thank God It’s Funny’ kizahuza abakunda urwenya, bakazataramirwa n’abanyarwenya batandukanye.

Mu gihe ari mu Rwanda, Kingsley yanitabiriye umukino Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakinnye na Mali kuri Stade Amahoro. Yananasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside ziharuhukiye.

Yanasuye Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, iherereye i Kimihurura.

Uyu munyarwenya amaze gusura u Rwanda inshuro nyinshi, kandi yagiye akundwa n’abakunzi b’urwenya mu Gihugu binyuze mu bitaramo yagiye ahakorera no ku mbuga nkoranyambaga.

Yahakoreye ibitaramo muri 2023, 2024 na 2025, bituma arushaho kumenyekana no gukundwa n’abakunzi b’urwenya mu Rwanda.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − thirteen =