Sunday, November 22, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Uwayezu wakoze mu nzego nkuru z’u Rwanda unazwi mu buyobozi bwa ruhago yahawe inshingano nshya

Uwayezu wakoze mu nzego nkuru z’u Rwanda unazwi mu buyobozi bwa ruhago yahawe inshingano nshya

François Régis Uwayezu wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, ndetse akagira inshingano zitandukanye mu buyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda no mu karere, yagizwe Umuyobozi mushya wa BK Arena.

Ibi byatangajwe na QA Venue Solutions (QAVS) Rwanda, ikigo gifite inshingano zo gucunga BK Arena, kivuga ko Uwayezu afite uburambe bw’imyaka isaga 11 mu buyobozi bw’inzego za Leta, siporo n’ibigo byigenga.

Mbere yo guhabwa izi nshingano nshya, Uwayezu yanabaye Umuyobozi Mukuru wa Simba Sports Club yo muri Tanzania ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Mu nshingano nshya ahawe, azaba ashinzwe gukurikirana imikorere ya buri munsi ya BK Arena, kunoza ireme rya serivisi zihabwa abayikoresha no kureba ko ibikorwa biyiberamo byubahiriza amahame mpuzamahanga.

QAVS Rwanda yatangaje ko iri hinduka mu buyobozi rigamije gukomeza guteza imbere BK Arena, ikarushaho kuba imwe mu nyubako zikomeye muri Afurika zakira amarushanwa akomeye ya siporo n’ibitaramo mpuzamahanga.

BK Arena ni imwe mu nyubako z’ingenzi mu Rwanda, yakira ibikorwa bitandukanye birimo imikino, ibitaramo n’inama mpuzamahanga.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − 2 =