Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyatumye Konti ya Twitter ya Muhoozi ivaho cyamenyekanye

radiotv10by radiotv10
14/04/2022
in MU RWANDA
0
Icyatumye Konti ya Twitter ya Muhoozi ivaho cyamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Byari byateye urujijo benshi nyuma y’uko Konti ya Twitter ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ivuyeho, bamwe bibaza icyabaye mu gihe uyu mugabo azwiho kudaha agahenge uru rubuga arushyiraho ibitekerezo. Ubu hamenyekanye impamvu yabyo.

Umuvugizi wa Lt Gen Muhoozi Kaineruga usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, Lt. Col Chris Magezi yemeje ko konti y’uyu musirikare ari we wayikuriyeho ubwe ku bushake bwe.

Ankole Times dukesha aya makuru, ivuga Lt. Col Chris Magezi yayibwiye ati “Ni we wahagaritse konti ye ku mpamvu ze bwite.”

Lt Gen Muhoozi utasibaga gutanga ibitekerezo kuri Twitter, yari amaze kugira abamukurikira (Followers) bagera mu bihumbi 543.

Nubwo kugeza ubu hakiri urujijo rw’icyateye uyu musirikare gufata iki cyemezo, abasanzwe bamuba hafi, batangaje ko konti ye ya Twitter yari imaze iminsi isa nk’ifite ibibazo.

Bavuga ko mu minsi ishize iyi konti yajyaga ibona abayikurikira bagera mu bihumbi bibiri buri cyumweru ariko ko mu minsi micye ishize atari ko byari bikimeze kuko aba-followes bashya bari baratangiye kugabanuka ku buryo bwo hejuru.

Umwe yagize ati “Yaketse ko hari ababyihishe inyuma bituma ahagarika konti ye.”

Muhoozi ubwe kandi ubwo iyi konti ye yari ikiriho, yari yashyizeho ubutumwa avuga ko hari abantu bamaze iminsi bayinjiramo mu buryo bw’iyobyanzira.

Yavugaga ko abariho bibasira iyi konti ye ari ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga bisa nk’ibishaka kumucecekesha.

Muhoozi mu minsi yashize yari yanditse ubutumwa kuri Twitter ko avuye mu gisirikare ariko nyuma biza gutangazwa ko ubu butumwa bwagiyeho kubera kwibeshya kw’abasanzwe bagenzura uru rubuga rwe.

Yari aherutse gutambutsa ubutumwa kuri Twitter kandi ko ashyigikiye Perezida Vladimir Putin washoje intambara muri Ukraine mu gihe abatuye Isi benshi bariho babyamagana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − five =

Previous Post

Yatekeye umutwe umugore amwizeza kumufunguriza umugabo amurya 100.000Frw none amusanze muri Kasho

Next Post

Igisirikare cya Uganda cyungutse undi Mujenerali w’umugore muri bacye bafite iri peti

Related Posts

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

by radiotv10
30/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko mu myaka 24 (kuva muri 2001), abahoze...

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

by radiotv10
30/10/2025
0

The Rwanda Demobilization and Reintegration Commission (RDRC) has announced that over the past 24 years (since 2001), more than 12,000...

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

by radiotv10
30/10/2025
0

Bamwe mu barezi b’amarerero bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze igihe bakora batabona agahimbazamusyi...

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

by radiotv10
30/10/2025
0

Every year, a big number of young Rwandans pack their bags to move to Kigali, drawn mostly by the promise...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/10/2025
0

IZIHERUKA

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda
FOOTBALL

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

30/10/2025
Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

30/10/2025
Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

30/10/2025
Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

30/10/2025
Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

30/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisirikare cya Uganda cyungutse undi Mujenerali w’umugore muri bacye bafite iri peti

Igisirikare cya Uganda cyungutse undi Mujenerali w’umugore muri bacye bafite iri peti

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.