Icyatumye Konti ya Twitter ya Muhoozi ivaho cyamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Byari byateye urujijo benshi nyuma y’uko Konti ya Twitter ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ivuyeho, bamwe bibaza icyabaye mu gihe uyu mugabo azwiho kudaha agahenge uru rubuga arushyiraho ibitekerezo. Ubu hamenyekanye impamvu yabyo.

Umuvugizi wa Lt Gen Muhoozi Kaineruga usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, Lt. Col Chris Magezi yemeje ko konti y’uyu musirikare ari we wayikuriyeho ubwe ku bushake bwe.

Izindi Nkuru

Ankole Times dukesha aya makuru, ivuga Lt. Col Chris Magezi yayibwiye ati “Ni we wahagaritse konti ye ku mpamvu ze bwite.”

Lt Gen Muhoozi utasibaga gutanga ibitekerezo kuri Twitter, yari amaze kugira abamukurikira (Followers) bagera mu bihumbi 543.

Nubwo kugeza ubu hakiri urujijo rw’icyateye uyu musirikare gufata iki cyemezo, abasanzwe bamuba hafi, batangaje ko konti ye ya Twitter yari imaze iminsi isa nk’ifite ibibazo.

Bavuga ko mu minsi ishize iyi konti yajyaga ibona abayikurikira bagera mu bihumbi bibiri buri cyumweru ariko ko mu minsi micye ishize atari ko byari bikimeze kuko aba-followes bashya bari baratangiye kugabanuka ku buryo bwo hejuru.

Umwe yagize ati “Yaketse ko hari ababyihishe inyuma bituma ahagarika konti ye.”

Muhoozi ubwe kandi ubwo iyi konti ye yari ikiriho, yari yashyizeho ubutumwa avuga ko hari abantu bamaze iminsi bayinjiramo mu buryo bw’iyobyanzira.

Yavugaga ko abariho bibasira iyi konti ye ari ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga bisa nk’ibishaka kumucecekesha.

Muhoozi mu minsi yashize yari yanditse ubutumwa kuri Twitter ko avuye mu gisirikare ariko nyuma biza gutangazwa ko ubu butumwa bwagiyeho kubera kwibeshya kw’abasanzwe bagenzura uru rubuga rwe.

Yari aherutse gutambutsa ubutumwa kuri Twitter kandi ko ashyigikiye Perezida Vladimir Putin washoje intambara muri Ukraine mu gihe abatuye Isi benshi bariho babyamagana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru