Sunday, August 2, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Iburasirazuba: Umuryango wa RPF-Inkotanyi wasabye abanyamuryango guhagurukira ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge

Iburasirazuba: Umuryango wa RPF-Inkotanyi wasabye abanyamuryango guhagurukira ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge

Ubuyobozi bw’Umuryango wa RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba bwasabye abanyamuryango gufata iya mbere mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’inzoga z’inkorano, buvuga ko bikomeje guteza impfu, ubumuga n’ibindi bibazo byugarije ubuzima bw’abaturage, by’umwihariko urubyiruko.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu mu Nteko Rusange y’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Karere ka Kayonza, yari igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Biro Politiki y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu iheruka ndetse no kurebera hamwe uruhare rw’umunyamuryango mu mibereho y’abanyarwanda.

Chairperson wa RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge gikwiye gufatwa nk’icyorezo, asaba abanyamuryango kugira uruhare rugaragara mu kugikumira.

Yagize ati: “Mu gihe turi kurwanya ibyorezo, hari n’ikindi twakagombye gufata nk’icyorezo. Izi nzoga z’ibyuma zangiza ubuzima bw’urubyiruko n’umuryango muri rusange. Urubyiruko ni rwo dufite rwinshi mu Ntara yacu, bityo tugomba guhagurukira iki kibazo buri wese akagira uruhare.”

Rubingisa yavuze kandi ko ubugenzuzi bugaragaza ko hari abakora ibinyobwa badafite ibyangombwa, mu gihe abandi baba bafite ibyemezo by’ubuziranenge ariko bagakora ibitandukanye n’ibyo babisabiye.

Yagize ati: “Hari abafite ibyemezo by’ubuziranenge ariko ibyo bakora atari byo babisabiye. Hari abakorera ahantu hadatunganye, hari umwanda, ndetse hari n’abakora nta byangombwa bafite. Dufite umuntu wo muri Kayonza uri kuvurirwa mu Bitaro bya Gahini nyuma yo kunywa kimwe muri ibyo binyobwa. Ntidukwiriye gukomeza kujenjeka kuko iki na cyo ni ikindi cyorezo tugomba kurwanya.”

Abanyamuryango bitabiriye iyi Nteko Rusange bavuga ko bagiye kongera ubukangurambaga, cyane cyane mu rubyiruko, kugira ngo hirindwe ingaruka zikomeje guterwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Rukundo Pacifique, umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi nama, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwibanda ku gukumira ikoreshwa ry’ibyo binyobwa.

Yagize ati: “Twamenye uburemere bw’iki kibazo. Tugiye gukomeza ubukangurambaga binyuze mu rugaga rw’urubyiruko kuva ku rwego rw’umudugudu, tunashake ibindi bikorwa byafasha urubyiruko gukoresha neza amahirwe rufite aho kwisanga mu kunywa inzoga.”

Undi munyamuryango witwa Munyensanga Philbert . na we yavuze ko bagiye gukaza ubukangurambaga nyuma yo kumenya ko hari abaturage bamaze kugirwaho ingaruka n’ibyo binyobwa.

Yagize ati: “Tugiye gukora ubukangurambaga bwimbitse, cyane cyane mu rubyiruko, kuko twamenyeshejwe ko hari abamaze kujyanwa kwa muganga bazize ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.”

Mu bihe bitandukanye, inzego z’ubuzima n’iz’umutekano zakomeje kugaragaza ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’inzoga z’inkorano biri mu bibazo bikomeje guteza impfu, ubumuga, ubusinzi bukabije n’ibindi bibazo byugarije imibereho y’abaturage, cyane cyane urubyiruko. Ubuyobozi bwa RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko guhangana n’iki kibazo bidashoboka hatabayeho ubufatanye bw’abaturage, abanyamuryango n’inzego zose bireba.

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =