Ingabire Jolie Ange uri mu bakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubuwiza Miss Rwanda rya 2020, yambitswe impeta y’urukundo n’umusore usanzwe atuye muri Canada amusaba ko bazarushingana.
Uyu mukobwa yagarutsweho cyane mu myidagaduro y’u Rwanda byumwihariko mu iri rushanwa rya Miss Rwanda ya 2020 ubwo yarisezeragamo ritararangira, rikiri hagati.
Amakuru yavugaga ko icyo gihe yasezeye muri iri rushanwa ku mpamvu z’uburwayi, ariko ntibyabujije impaka kuzamurwa na bamwe mu bakurikiraniraga hafi iby’imyidagaduro byumwihariko iri rushangwa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2026, uyu Ingabire yambitswe impeta n’umusore usanzwe ari umuvandimwe w’umuhanzi Kenny Sol, amusaba ko bazarushingana, undi arabimwemerera.
Ingabire Jolie Ange wagarutsweho cyane muri Miss Rwanda ya 2020, wanakoze ibikorwa byo kumurika imideri, yaje kwimukira ku Mugabane w’u Burayi, nyuma aza kwimukira muri Canada, ari na ho agiye kwibanira n’uyu musore wamwambitse impeta.
Uyu musore usanzwe ari umuvandimwe wa Kenny Sol wambitse impeta y’urukundo uyu mukobwa, asanzwe atuye muri Canada, aho anamaze igihe, ari na we ukunze gufasha uyu muhanzi wakunze gukorera ibitaramo muri iki Gihugu.


RADIOTV10