Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rumaze guta muri yombi abantu 50 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge birimo icy’ubwicanyi butagambiriwe, ndetse zo ubwazo hakaba hamaze gufungwa izigera muri 90 mu gihe cy’iminsi 10.
Byatangajwe na Peter Karake, Umuyobozi Mukuru ushinzwe kurwanya Ibyaha by’Iterabwoba n’iby’Ikoranabuhanga muri RIB, ubwo inzego zinyuranye zatangazaga ingamba ziri gushyirwa mu kurandura iki kibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Yavuze ko hamaze iminsi hakorwa iperereza ku nganda zikora izi nzoga, ndetse ko hari bamwe bamaze gutabwa muri yombi.
Ati “Ubu nakubwira ko dufunze abantu bagera kuri mirongo itanu (50) ndetse hari n’abihishe n’abahunze tugishakisha.”
Yavuze ko mu byaha bikurikiranywe kuri aba bantu, harimo ikiganjemo. Ati “Icyaha bakora cyane, ni ugukwirakwiza ibintu bitujuje ubuziranenge cyangwa se bishobora guhumanya ubuzima bw’abantu. Bigize icyaha mu mategeko y’u Rwanda ahana […] ni icyaha ndetse gihanishwa kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu, ndetse n’amande ashobora kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri eshanu.”
Peter Karake avuga kandi mu byaha bishinjwa aba bantu harimo n’icyaha gikomeye. Ati “Iyo ukwirakwiza ibintu bitujuje ubuziranenge, hari n’igihe ushobora no kubikora hakavamo n’impfu wenda utateganyije. Uba ukoze icyaha cy’ubwicanyi utabigambiriye.”
Yavuze kandi ko harimo gukorwa ibizamini kuri ibi binyobwa kugira ngo haboneke ibimenyetso bizunganira dosiye z’ibirego biregwamo aba bantu.
Avuga kandi ko mu igenzura rimaze iminsi rikorwa n’inzego zihuriweho, hari n’inganda ziherutse gufungwa byagaragaye ko zikora inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ati “Muri iyi minsi icumi ishize tumaze gufunga inganda mirongo icyenda (90) zisanga izindi na zo twari twarafunze kuva mu bihe byashize dutangiye kubona iki kibazo.”
Kuri iki Cyumweru tariki 02 Kanama 2026, Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’lmiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze inganda umunani zakoraga inzoga nyuma yo gukora igenzura rikagaragaza ko zitujuje ubuziranenge.
Iki kigo kandi cyanagaragaje ubwoko 38 bw’inzoga zakorwaga n’izi nganda, cyahise gitegeka ko zikurwa ku isoko vuba na bwangu kugira ngo zidakomeza kwangiza ubuzima bw’abaturage.
RADIOTV10