Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’lmiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyafunze inganda umunani zenga ibinyobwa bisembuye, zirimo Ingufu Gin Lt, ndetse hanahagarikwa ku isoko inzoga zakoraga z’ubwoko 38.
Ifungwa ry’izi nganda rikubiye mu itangazo rishyizwe hanze na Rwanda FDA ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 02 Kanama 2026 rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku igenzura ryakozwe.
Rivuga kandi ko “Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage, Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’lmiti mu Rwanda (Rwanda FDA) kiramenyesha abakora, abakwirakwiza, abacuruzi n’abaturage muri rusange ko ingamba zikurikira zikurikizwa ako kanya.”
Muri izi ngamba za Rwanda FDA, harimo ivuga ko iki kigo cyafunze inganda zikora ibinyobwa bisembuye, byagaragajwe, ndetse kikavuga ko zambuwe uburenganzira bwose bwo gutunganya izo nzoga.
Mu mabwiriza akubiye muri iri tangazo kandi, Rwanda FDA yavuze ko “Ibicuruzwa byose byakozwe n’zi nganda (byagaragajwe mu mugereka w’itangazo) byategetswe gukurwa ku isoko.” Iki kigo kandi kivuga ko izi nganda zategetswe guhita zitumiza izo nzoga kugira ngo zikurwe ku isoko.
Nanone kandi Rwanda FDA yategetse izi nganda guhita zisaba abacuruza izi nzoga (distributors) kuzisubiza izi nganda, ndetse no guhagarika izari mu bubiko zose, ndetse zigasubizwa inganda, ndetse izi nganda zitegekwa gutanga raporo ku isubizwa ry’izi nzoga.
Abacuruzi bose bafite inzoga zikorwa na ziriya nganda, bategetswe guhita bahagarika kuzicuruza, ahubwo bakazisubiza inganda zizenga, kandi bigahita bikorwa aka kanya, ndetse Rwanda FDA ivuga ko abazabirengaho bazahanwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko. Abaturage na bo basabwe guhagarika kugura cyangwa kunywa izo nzoga.
Inganda zafunzwe n’Inzoga zazo zengenga:

RADIOTV10