Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Rutsiro: Batatu bikoreye imyenda ya magendu bafashwe bari kwihishahisha mu kivunge

radiotv10by radiotv10
25/04/2022
in Uncategorized
0
Rutsiro: Batatu bikoreye imyenda ya magendu bafashwe bari kwihishahisha mu kivunge
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batatu bafashwe bikoreye amabaro atatu y’imyenda ya caguwa yinjiye mu Gihugu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubwo bari bayijyanye mu isoko rya Congo-Nil mu Karere ka Rutsiro bari mu kivunge cy’abandi bikoreye imizigo bashaka kwiyoberanya ngo batabafata.

Aba bantu bafastwe ku wa Gatanu tariki ya 22 Mata, Mazimpaka, Bariyanga Sylvestre, na Havugimana Gerard.

Bafatiwe mu Murenge wa Gihango, Akagali ka Ruhingo, Umudugudu wa Kabuga, ubwo bafatwaga bakaba bari bagiye kugurisha iyo myenda mu isoko rya Congo – Nil riherereye mu Murenge wa Gihango.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bafashwe ubwo Polisi yari mu bikorwa bisanzwe byo kurwanya magendu.

Yavuze ko Polisi yahawe amakuru ko hari itsinda ry’abantu bagiye mu isoko rya Congo-Nil bafite ibicuruzwa bya magendu.

Ati “Polisi yahise ishyira bariyeri mu muhanda wo mu Kagali ka Ruhingo, ni bwo abantu batatu bafite magendu bafashwe n’ubwo bari bagerageje kwihisha mu bandi benshi berekezaga mu isoko bikoreye imizigo itandukanye ngo hatagira ubakeka.”

Yakomeje avuga ko bwa mbere, abapolisi bafashe uwitwa Bariyanga basatse umuzigo yari afite basanga ari ibaro ya magendu  y’imyenda ya caguwa.

Akimara gufatwa yatangaje ko imyenda afite ari iya Mazimpaka, nawe wari muri iryo tsinda ari kumwe na Havugimana bari bagiye bahana intera, bose  bikoreye amabaro y’imyenda ya caguwa,  bahise bafatwa Bose hamwe uko ari batatu barafungwa.

Mazimpaka yiyemereye ka ari we nyir’iyo myenda kandi ko  ayinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu ayikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba yari yayihaye bariya bandi ngo bamufashe kuyigeza mu isoko rya Congo-Nil ayigurishe aho asanzwe ayicururiza.

SP Karekezi yihanangirije abantu bose bafite ingeso yo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu bidasoze cg bitanemewe ko ari uguhombya igihugu kuko baba banyereza imisoro, abibutsa kandi ko bihanwa n’amategeko.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Murunda ngo hakurikizwe amategeko.

 

ICYO AMATEGEKO AVUGA

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − two =

Previous Post

Amateka akomeje kwiyandika kuri Mukansanga Salima

Next Post

Amajyepfo: Abarokotse bavuga ko ubuyobozi bubahatira kwiyunga n’ababahotera aho kubajyana mu butabera

Related Posts

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

by radiotv10
31/01/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika, Ronald Lamola bagiranye ikiganiro kuri telefone,...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amajyepfo: Abarokotse bavuga ko ubuyobozi bubahatira kwiyunga n’ababahotera aho kubajyana mu butabera

Amajyepfo: Abarokotse bavuga ko ubuyobozi bubahatira kwiyunga n'ababahotera aho kubajyana mu butabera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.