Sunday, November 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Rutsiro: Batatu bikoreye imyenda ya magendu bafashwe bari kwihishahisha mu kivunge

radiotv10by radiotv10
25/04/2022
in Uncategorized
0
Rutsiro: Batatu bikoreye imyenda ya magendu bafashwe bari kwihishahisha mu kivunge
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batatu bafashwe bikoreye amabaro atatu y’imyenda ya caguwa yinjiye mu Gihugu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubwo bari bayijyanye mu isoko rya Congo-Nil mu Karere ka Rutsiro bari mu kivunge cy’abandi bikoreye imizigo bashaka kwiyoberanya ngo batabafata.

Aba bantu bafastwe ku wa Gatanu tariki ya 22 Mata, Mazimpaka, Bariyanga Sylvestre, na Havugimana Gerard.

Bafatiwe mu Murenge wa Gihango, Akagali ka Ruhingo, Umudugudu wa Kabuga, ubwo bafatwaga bakaba bari bagiye kugurisha iyo myenda mu isoko rya Congo – Nil riherereye mu Murenge wa Gihango.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bafashwe ubwo Polisi yari mu bikorwa bisanzwe byo kurwanya magendu.

Yavuze ko Polisi yahawe amakuru ko hari itsinda ry’abantu bagiye mu isoko rya Congo-Nil bafite ibicuruzwa bya magendu.

Ati “Polisi yahise ishyira bariyeri mu muhanda wo mu Kagali ka Ruhingo, ni bwo abantu batatu bafite magendu bafashwe n’ubwo bari bagerageje kwihisha mu bandi benshi berekezaga mu isoko bikoreye imizigo itandukanye ngo hatagira ubakeka.”

Yakomeje avuga ko bwa mbere, abapolisi bafashe uwitwa Bariyanga basatse umuzigo yari afite basanga ari ibaro ya magendu  y’imyenda ya caguwa.

Akimara gufatwa yatangaje ko imyenda afite ari iya Mazimpaka, nawe wari muri iryo tsinda ari kumwe na Havugimana bari bagiye bahana intera, bose  bikoreye amabaro y’imyenda ya caguwa,  bahise bafatwa Bose hamwe uko ari batatu barafungwa.

Mazimpaka yiyemereye ka ari we nyir’iyo myenda kandi ko  ayinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu ayikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba yari yayihaye bariya bandi ngo bamufashe kuyigeza mu isoko rya Congo-Nil ayigurishe aho asanzwe ayicururiza.

SP Karekezi yihanangirije abantu bose bafite ingeso yo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu bidasoze cg bitanemewe ko ari uguhombya igihugu kuko baba banyereza imisoro, abibutsa kandi ko bihanwa n’amategeko.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Murunda ngo hakurikizwe amategeko.

ICYO AMATEGEKO AVUGA

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − four =

Previous Post

Amateka akomeje kwiyandika kuri Mukansanga Salima

Next Post

Amajyepfo: Abarokotse bavuga ko ubuyobozi bubahatira kwiyunga n’ababahotera aho kubajyana mu butabera

Related Posts

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amajyepfo: Abarokotse bavuga ko ubuyobozi bubahatira kwiyunga n’ababahotera aho kubajyana mu butabera

Amajyepfo: Abarokotse bavuga ko ubuyobozi bubahatira kwiyunga n'ababahotera aho kubajyana mu butabera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.