Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Ubuyobozi buri gusohora mu nzu umukecuru w’imyaka 92 none abaturanyi be bahagurutse

radiotv10by radiotv10
17/06/2022
in MU RWANDA
1
Rusizi: Ubuyobozi buri gusohora mu nzu umukecuru w’imyaka 92 none abaturanyi be bahagurutse
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Mudugudu wa Tuwonane mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, baravuga ko batewe agahinda n’umuturanyi wabo w’umukecuru w’imyaka 92 wahawe nyirantarengwa y’iminsi 15 ngo abe yasohotse mu nzu yari amazemo imyaka itanu yarayitujwemo na Leta.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye uyu mukecuru w’imyaka 92 witwa Kamayujyi Tereziya, yasanze imbaraga ari nke kubera izabukuru, ndetse no kuvuga bikaba bimugoye, gusa akagaragaza agahinda ko kuba ari gusabwa gusohoka muri iyi nzu.

Mu magambo atari menshi yabwiye Umunyamakuru, yabaye nk’usubiramo ijambo yabwiwe n’umuyobozi wamusabye gusohoka muri iyi nzu.

Ati “Yaraje arambwira ngo ‘sohoka muri iyi nzu’.”

Abaturanyi ba Kamayugi, bavuga ko yandikiwe ibaruwa imuha iminsi 15 kugira ngo abe yavuye muri iyi nzu kugira ngo ihabwe undi muturage witwa Rugenintwaza Modeste, bavuga ko yishoboye kuko ari umwubatsi akaba afite n’umwana w’umusirikare ukomeye.

Aba baturage bavugana agahinda ko kuba uyu muturanyi wabo ari gusohorwa muri iyi nzu amazemo imyaka itanu, bavuga ko nta n’ahandi bamuhaye ajya kurambika umusaya.

Umwe yagize ati “Ese ko nyakubahwa [Perezida Paul Kagame] atubwira ngo ‘mukundane’ ngo dutahirize umugozi umwe, twe turibaza tuti ese Umurenge washingiye kuki kugira basohore uyu mukecuru bamujugunye hanze niba ari mu gihuru hanyuma Rugenintwara bamuhe indi nzu abone uko agurisha?”

Bavuga ko babona nta kindi kibyihishe inyuma atari ruswa. Undi muturage ati “Ruswa yavugije ihoni, ukuri kuva mu nzira.”

Aba baturage bavuga ko uyu Rugenintwaza Modeste ugiye guhabwa iyi nzu, yari yayicumbikiwemo na mbere nk’uwarokotse Jenoside utari ufite aho kuba ariko akaza kubakirwa indi ahitwa ku Kamabuye.

Bavuga ko iyi nzu iri gusohorwamo uyu mukecuru, yari yubakiwe umwe mu Banyarwanda bavuye muri Tanzanina ariko akaza kugorwa n’ubuzima bwo mu mudugudu ajya gushakishiriza ahandi imibereho.

Aba baturage bavuga ko uyu Rugenintwaza Modeste ugiye guhabwa iyi nzu y’uyu mukecuru, yashatse kugurisha inzu yubakiwe ahitwa Kamabuye ndetse ngo n’iyi yatujwemo uyu mukecuru yayivuyemo ayigurishije ariko ubuyobozi buza kubimenya buyambura uwari wayiguze ari na bwo yatuzwagamo uyu mukecuru Kamayugi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Niyibizi Jean de Dieu yabwiye RADIOTV10 ko iyi nzu ubusanzwe ari iy’uyu Rugenintwaza Modeste ndetse ko ayifitiye ibyangombwa mu gihe ivugwa ko ari iyo yatujwemo ahitwa Kamabuye ari iy’umuhungu we.

Uyu muyobozi avuga ko uyu mukecuru w’imyaka 92, yabaga muri iyi nzu nk’intizanyo.

Ati “Yari yatijwe rero ntabwo yari yatujwe.”

Niyibizi Jean de Dieu avuga ko uyu mukecuru ahubwo na we yari yubakiwe inzu ye ndetse ubuyobozi bugasaba umuhungu we kuyirangiza, aho kuyirangiza ahubwo akuraho ibiti byari byashyizweho n’ubuyobozi ajya kubigurisha.

Mu butumwa busubiza ubwashyizwe kuri Twitter ya RADIOTV10 kuri iyi nkuru, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, yizeje ko uyu mukecuru ntawuzamusohora mu nzu atagize ahandi acumbikirwa.

Yagize ati “Uyu mucyecuru ntawe uza kumusohora mu nzu cyeretse ashaka kumushyira mu nzu imeze neza kurusha iyo arimo uyu munsi. Mutugirire icyizere.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi na bwo bwagize icyo buvuga ku nkuru ya RADIOTV10, bugira buti “Uyu mukecuru yari yabaye atijwe iyi nzu igihe nyirayo uyifitiye icyangombwa yari yagiye kurwaza umwana we i Kigali. Iyi nzu si iyo yahawe ni iyo yatijwe. Akarere kari kumwubakira inzu ye ariko igihe inzu ye itaruzura agiye kuba akodesherejwe indi.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. Laurent says:
    3 years ago

    Gouverneur ndamukunze n’intwari kweli. Abantu nkabo nibo bakwiye kwama bayobora injinji bakazihumura. Umva nimusohora uwo mukecuru mumuhe Aho ABA haruta Aho yarasanzwe ABA. Gouverneur nyakubahwa uhoraho aguhoze kwijisho’ uragahezagirwa

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Umusirikare wa FARDC arasiwe ku mupaka w’u Rwanda na DRC ubwo yinjiraga arasa urufaya rw’amasasu

Next Post

AKA KANYA: Uko byifashe kuri Petite Barrière ahamaze kurasirwa umusirikare wa FARDC

Related Posts

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Uruganda rutanganya inzoga ruherereye mu Muerenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, rwari rwarahawe uruhushya rwo gukoresha ibitoki mu gutunganya...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo Bideri, the daughter of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda, has passed away in Kenya,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

IZIHERUKA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge
MU RWANDA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AKA KANYA: Uko byifashe kuri Petite Barrière ahamaze kurasirwa umusirikare wa FARDC

AKA KANYA: Uko byifashe kuri Petite Barrière ahamaze kurasirwa umusirikare wa FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.