Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Ubuyobozi buri gusohora mu nzu umukecuru w’imyaka 92 none abaturanyi be bahagurutse

radiotv10by radiotv10
17/06/2022
in MU RWANDA
1
Rusizi: Ubuyobozi buri gusohora mu nzu umukecuru w’imyaka 92 none abaturanyi be bahagurutse
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Mudugudu wa Tuwonane mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, baravuga ko batewe agahinda n’umuturanyi wabo w’umukecuru w’imyaka 92 wahawe nyirantarengwa y’iminsi 15 ngo abe yasohotse mu nzu yari amazemo imyaka itanu yarayitujwemo na Leta.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye uyu mukecuru w’imyaka 92 witwa Kamayujyi Tereziya, yasanze imbaraga ari nke kubera izabukuru, ndetse no kuvuga bikaba bimugoye, gusa akagaragaza agahinda ko kuba ari gusabwa gusohoka muri iyi nzu.

Mu magambo atari menshi yabwiye Umunyamakuru, yabaye nk’usubiramo ijambo yabwiwe n’umuyobozi wamusabye gusohoka muri iyi nzu.

Ati “Yaraje arambwira ngo ‘sohoka muri iyi nzu’.”

Abaturanyi ba Kamayugi, bavuga ko yandikiwe ibaruwa imuha iminsi 15 kugira ngo abe yavuye muri iyi nzu kugira ngo ihabwe undi muturage witwa Rugenintwaza Modeste, bavuga ko yishoboye kuko ari umwubatsi akaba afite n’umwana w’umusirikare ukomeye.

Aba baturage bavugana agahinda ko kuba uyu muturanyi wabo ari gusohorwa muri iyi nzu amazemo imyaka itanu, bavuga ko nta n’ahandi bamuhaye ajya kurambika umusaya.

Umwe yagize ati “Ese ko nyakubahwa [Perezida Paul Kagame] atubwira ngo ‘mukundane’ ngo dutahirize umugozi umwe, twe turibaza tuti ese Umurenge washingiye kuki kugira basohore uyu mukecuru bamujugunye hanze niba ari mu gihuru hanyuma Rugenintwara bamuhe indi nzu abone uko agurisha?”

Bavuga ko babona nta kindi kibyihishe inyuma atari ruswa. Undi muturage ati “Ruswa yavugije ihoni, ukuri kuva mu nzira.”

Aba baturage bavuga ko uyu Rugenintwaza Modeste ugiye guhabwa iyi nzu, yari yayicumbikiwemo na mbere nk’uwarokotse Jenoside utari ufite aho kuba ariko akaza kubakirwa indi ahitwa ku Kamabuye.

Bavuga ko iyi nzu iri gusohorwamo uyu mukecuru, yari yubakiwe umwe mu Banyarwanda bavuye muri Tanzanina ariko akaza kugorwa n’ubuzima bwo mu mudugudu ajya gushakishiriza ahandi imibereho.

Aba baturage bavuga ko uyu Rugenintwaza Modeste ugiye guhabwa iyi nzu y’uyu mukecuru, yashatse kugurisha inzu yubakiwe ahitwa Kamabuye ndetse ngo n’iyi yatujwemo uyu mukecuru yayivuyemo ayigurishije ariko ubuyobozi buza kubimenya buyambura uwari wayiguze ari na bwo yatuzwagamo uyu mukecuru Kamayugi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Niyibizi Jean de Dieu yabwiye RADIOTV10 ko iyi nzu ubusanzwe ari iy’uyu Rugenintwaza Modeste ndetse ko ayifitiye ibyangombwa mu gihe ivugwa ko ari iyo yatujwemo ahitwa Kamabuye ari iy’umuhungu we.

Uyu muyobozi avuga ko uyu mukecuru w’imyaka 92, yabaga muri iyi nzu nk’intizanyo.

Ati “Yari yatijwe rero ntabwo yari yatujwe.”

Niyibizi Jean de Dieu avuga ko uyu mukecuru ahubwo na we yari yubakiwe inzu ye ndetse ubuyobozi bugasaba umuhungu we kuyirangiza, aho kuyirangiza ahubwo akuraho ibiti byari byashyizweho n’ubuyobozi ajya kubigurisha.

Mu butumwa busubiza ubwashyizwe kuri Twitter ya RADIOTV10 kuri iyi nkuru, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, yizeje ko uyu mukecuru ntawuzamusohora mu nzu atagize ahandi acumbikirwa.

Yagize ati “Uyu mucyecuru ntawe uza kumusohora mu nzu cyeretse ashaka kumushyira mu nzu imeze neza kurusha iyo arimo uyu munsi. Mutugirire icyizere.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi na bwo bwagize icyo buvuga ku nkuru ya RADIOTV10, bugira buti “Uyu mukecuru yari yabaye atijwe iyi nzu igihe nyirayo uyifitiye icyangombwa yari yagiye kurwaza umwana we i Kigali. Iyi nzu si iyo yahawe ni iyo yatijwe. Akarere kari kumwubakira inzu ye ariko igihe inzu ye itaruzura agiye kuba akodesherejwe indi.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. Laurent says:
    4 years ago

    Gouverneur ndamukunze n’intwari kweli. Abantu nkabo nibo bakwiye kwama bayobora injinji bakazihumura. Umva nimusohora uwo mukecuru mumuhe Aho ABA haruta Aho yarasanzwe ABA. Gouverneur nyakubahwa uhoraho aguhoze kwijisho’ uragahezagirwa

    Reply

Leave a Reply to Laurent Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − five =

Previous Post

Umusirikare wa FARDC arasiwe ku mupaka w’u Rwanda na DRC ubwo yinjiraga arasa urufaya rw’amasasu

Next Post

AKA KANYA: Uko byifashe kuri Petite Barrière ahamaze kurasirwa umusirikare wa FARDC

Related Posts

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

IZIHERUKA

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AKA KANYA: Uko byifashe kuri Petite Barrière ahamaze kurasirwa umusirikare wa FARDC

AKA KANYA: Uko byifashe kuri Petite Barrière ahamaze kurasirwa umusirikare wa FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.