• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

radiotv10by radiotv10
27/03/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko FDLR atari umutwe witwaje intwaro usanzwe nk’indi, kuko ari umutwe ushingiye ku ngengabitekerezo mbi washinzwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kandi ko iyo ngengabitekerezo itigeze ihinduka.

Ambasaderi Martin Ngoga yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2026 mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano, yari yateranye yiga ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC, atazanywe n’u Rwanda na gato, ahubwo ko ikibazo cy’u Rwanda cyamye ari umutwe wa FDLR n’ingengabitekerezo ya Jenoside ufite kandi ukaba ukomeje kuyikwirakwiza.

Yagize ati “FDLR si umutwe witwaje intwaro usanzwe. Ni umutwe ugambiriye jenoside, washinzwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kandi ingengabitekerezo yawo ya jenoside ntiyigeze ihinduka.”

Yavuze ko uyu mutwe wakomeje kuba impungenge ku Rwanda kubera intego yawo yo kugambirira kugirira nabi iki Gihugu cyanyuze mu majye akomeye cyatewe n’iyi ngengabitekerezo mbi ya Jenoside.

Yavuze ko imyaka 31 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uyu mutwe wa FDLR, ugifite umugambi wo kurangiza aya marorerwa bakoze, ku buryo nta muntu wari ukwiye gushidikanya ku nkomoko y’uyu mutwe. Ati “Uyu ni umutwe ugamije kurimbura abantu.”

Yakomeje agira ati “Mureke mbabwize ukuri, gukemura ikibazo cya FDLR ni ingenzi ku muti wizewe kandi urambye ku makimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC. Uyu mutwe ugomba kurandurwa n’ingengabitekerezo n’ibikorwa byawo nk’imvugo zibiba urwango bikarandurwa burundu.”

Amb. Martin Ngoga kandi yagarutse ku bibazo bireba Abanyekongo ubwabo, avuga ko bikwiye gushakirwa umuti bihereye mu mizi, kandi ko amasezerano n’ibiganiro by’i Doha hagati y’ubutegetsi bwa DRC na AFC/M23 byagombye gutangaza umusaruro, bityo ko bikwiye kubahirizwa.

Yavuze kandi ko kimwe n’amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC, kimwe n’ay’i Doha, bigomba kujyanirana, kandi ko bigenze uko haboneka agahenge karambye ndetse hakaboneka n’urubuga ryo gushaka umuti mu nzira za politiki.

Gusa yavuze ko mu mezi macye ashize, uruhande rwa Leta ya DRC, rwongeye imbaraga mu nzira z’intambara, rukaza ibitero by’indege kimwe n’ibindi bitero byo mu kirere bigabwa mu bice bituwemo n’abaturage, ndetse bigahitana inzirakarenga zinyuranye.

Yatanze ingero z’ibi bikorwa byabayeho kuva muri Mutarama uyu mwaka, birimo icyabaye mu ntangiro z’uku kwezi mu Mujyi wa Goma cyahitanye umukozi w’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abandi basivile babiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + sixteen =

Previous Post

RDF yaganirije Abahagarariye inyungu z’Igisirikare z’Ibihugu byabo mu Rwanda

Next Post

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Related Posts

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

by radiotv10
03/07/2026
0

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ryagaragaje impungenge “zikomeye” rifite ku kwibasirwa, gukorerwa bamwe mu banyamakuru bikorwa mu mvugo za bamwe...

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

by radiotv10
03/07/2026
0

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yasuye Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, azishimira...

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

by radiotv10
01/07/2026
0

Umugore n’umugabo we bo Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka ibiri bakoresheje icyuma...

Next Post
Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.