Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, azishimira uruhare rukomeye zagize mu kugarura amahoro muri iyi Ntara yari yarazengerejwe n’ibyihebe.
Ni uruzinduko Daniel Francisco Chapo yagiriye ku cyicaro gikuru cy’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, giherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia.
Muri uru ruzinduko, Perezida Chapo yari aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za FADM, Major Gen André Rafael Mahunguane, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu mazi za Mozambique, Brig Gen (Commodore) Óscar Agostinho Lucas.
Nyuma yo gusura abasirikare ba FADM bakorera i Mocímboa da Praia, Perezida Chapo yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Mocímboa da Praia n’Umuyobozi Mukuru w’Inzego z’ Umutekano z’u Rwanda, Brig Gen CM Mujuni, ari kumwe n’abandi bayobozi.
Nyuma yaho yagiranye inama n’abayobozi bakuru b’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda abashimira uruhare rwabo mu kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Chapo yashimiye byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku nkunga adahwema guha Mozambique mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.
Yashimiye kandi Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku bwitange, ubunyamwuga mu kurinda abaturage no kugarura umutekano.
Agaruka ku kamaro k’ubufatanye hagati y’Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, Perezida Chapo yashimye imikoranire myiza iri hagati y’inzego z’ibihugu byombi mu kurwanya iterabwoba, anizeza ko ubwo bufatanye buzakomeza kurushaho gushimangirwa.

RADIOTV10






