Abanya-Uganda 273 bacyuwe mu Gihugu cyabo bakuwe muri Afurika y’Epfo, bakaba ari abagize icyiciro cya mbere cy’abo Guverinoma ya Uganda igomba gucyura ibavana muri kiriya Gihugu gikomeje kurangwamo urugomo rukorerwa abimukira.
Abatahutse bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe saa munani zo mu gitondo cyo kuri wa Gatanu bari mu ndege yihariye ya Uganda Airlines.
Bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’agateganyo Haruna Kasolo ari kumwe na Ambasaderi wa Uganda muri Afurika y’Epfo Paul Emoru wari ubaherekeje muri iyi ndege yabazanye.
Mu ijambo rye ku kibuga cy’indege, Kasolo yavuze ko uku gucyura aba Banya-Uganda ari intambwe ikomeye mu bikorwa bya Guverinoma byo gutabara Abanya-Uganda bari gukorerwa urugomo muri Afurika y’Epfo muri iki gihe.
Yagize ati “Ndashimira Ambasade yacu muri Afurika y’Epfo, n’inzego zose za leta n’abafatanyabikorwa babigizemo uruhare, kubera ubwitange bwabo, ubuhanga bwabo n’imbaraga zabo zihuriweho kugira ngo iki gikorwa gishoboke.”
Kasolo yijeje Abanya-Uganda ko igikorwa cyo guhungisha abaturage b’iki Gihugu kigikomeje, avuga ko hazoherezwa izindi ndege kugira ngo hagaruke abandi baturage bahisemo gusubizwa iwabo ku bushake.
Iyi gahunda yo guhungisha abaturage yatanzweho amabwiriza na Perezida Yower Museveni ategeka ko ikiguzi cyose kijyanye n’iki gikorwa cyakwishyurwa na Guverinoma kugira ngo Abanya-Uganda bifuza kuva muri Afurika y’Epfo bagaruke amahoro mu Gihugu cyabo.
Ibikorwa byo gucyura aba baturage ba Uganda, biri gutegurwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku bufatanye n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Umurimo n’Ubwikorezi, Ambasade ya ya Uganda muri Afurika y’Epfo n’izindi nzego za leta.
Abayobozi ba guverinoma bavuze ko Abanya-Uganda barenga 800 bamaze kwiyandikisha muri iyi gahunda yo kubahungisha, kandi hategerejwe izindi ndege zo gukodesha mu minsi iri imbere zikajya kubacyura.
Gahunda yo guhungisha abaturage yatangijwe nyuma yuko imyigaragambyo yo kurwanya abari muri Afurika mu buryo butemewe n’amategeko ikomeje kwiyongera mu bice bimwe na bimwe bya kiriya Gihugu, aho abigaragambya basaba ko amategeko agenga abinjira n’abasohoka ashyirwa mu bikorwa cyane no gukuraho abanyamahanga badafite ibyangombwa.
Iyi myivumbagatanyo yongereye ubwoba mu baturage benshi b’abanyamahanga, bituma za Guverinoma za bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika zitegura gahunda zo gucyura abaturage babo ku bushake.
Uganda icyuye icyiciro cya mbere, ije ikurikira Ibihugu nka Ghana na Nigeria n’ibindi bihugu byatanze uburenganzira bwo gucyura abaturage bifuza kuva muri Afurika y’Epfo.

RADIOTV10





