Thursday, August 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

Igisirikare cy'u Burundi cyavuze ko iki Gihugu kirinzwe mu buryo buhagije

Igisirikare cy’u Burundi cyamuritse intwaro zikomeye mu karasisi kakozwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 64 iki Gihugu kimaze kibonye ubwigenge, kinasobanura imikorera yazo zirimo imbunda ishobora kurasa amasasu 600 mu munota umwe.

Aka karasisi kabaye tariki ya 01 Nyakanga 2026 ubwo hizihizwaga imyaka 64 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, mu birori byabereye i Bujumbura kuri Sitade Intwari.

Mu bikorwa byaranze ibi birori, harimo akarasisi ka gisirikare kanamurikiwemo intwaro zikomeye, ndetse igisirikare cy’u Burundi gisobanura imikorere ya zimwe muri izi ntwaro.

Général de Brigade Gaspard Baratuza, Umuvugizi wa FDNB, yavuze ko iki gisirikare gifite intwaro zo kurinda ubusugire bw’Igihugu, zirimo izifashishwa mu kurwanya ibitero byaba ibyo ku butaka, ibyo mu kirere ndetse n’ibyo mu mazi.

Muri izi mbunda zagaragajwe kandi, harimo izishobora kurasa amasasu menshi icyarimwe, nk’uko byasobanuwe na Général de Brigade Gaspard Baratuza.

Yavuze ko muri izi mbunda, harimo nk’ishobora kurasa ibisasu 600 mu gihe cy’umunota umwe gusa, ari na yo yahashya umwanzi kuko iba ishobora kumukumira ntabone icyuho cyo guhungabanya umutekano w’u Burundi.

Général de Brigade Gaspard Baratuza yavuze kandi ko izi ntwaro “ziri mu kazi hirya no hino, ni imyugariro [uburinzi] y’Igihugu.”

Yatanze nk’urugero rw’imbunda yitwa BM-21 ifite ahantu 40 hashobora gusohora amasasu icyarimwe, ndetse iyo minwa igashobora kwerecyezwa mu buryo bworoshye ahifuzwa kurasa.

Yavuze ko uretse intwaro zo gukumira ibitero byo ku butaka n’izo kurwana urugamba rwo ku butaka, n’izo mu kirere zirahari, ku buryo igihe iki Gihugu cyagabwaho igitero cyo mu kirere, igisirikare cyacyo na cyo gishobora guhangana na cyo.

Muri ibi bisobanuro yatangaga imbere y’abayobozi bakomeye mu Gihugu cy’u Burundi barimo na Perezida Evariste Ndayishimiye akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki Gihugu, yizeje ko bafite igisirikare gikomeye. Ati “Hari abajyaga bavuga ko u Burundi budafite igisirikare gikomeye, ubu ibintu byarahindutse.”

Hagaragajwe imbunda zifashishwa mu rugamba rwo ku butaka
Harimo imbunda ishobora kurasa ibisasu 40 icyarimwe
N’imodoka zifashishwa n’abasirikare

Ibifaru na byo byakuwe mu bubiko bizanwa muri sitade kugira ngo bimurikwe

Perezida Evariste Ndayishimiye akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FDNB yagaragarijwe izi ntwaro
Igisirikare cy’u Burundi cyavuze ko no mu kirere gihagaze neza
Abaparakomando na bo biyerekanye

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =