• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Monday, June 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umujenerali mu Gipolisi cya Afurika y’Epfo yasimbutse urupfu rw’abashakaga kumwivugana

radiotv10by radiotv10
29/06/2026
in AMAHANGA
0
Umujenerali mu Gipolisi cya Afurika y’Epfo yasimbutse urupfu rw’abashakaga kumwivugana
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Wungirije w’Ishami rya Polisi rishinzwe kugenza ibyaha muri Afurika y’Epfo, ufite ipeti rya Major General yajyanywe ku bitaro igitaraganya nyuma yo kuraswa n’abashakaga kumwivugana ubwo yari atashye iwe.

Maj-Gen Feroz Khan yarashwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ubwo yari mu modoka atashye iwe mu mujyi wa Johannesburg.

Uku kugeragezwa kwicwa kwakorewe uyu muyobozi Wungirije ushinzwe kugenza ibyaha, kwabaye habura minsi micye ngo yitabe ku bijyanye n’iperereza ku byaha biri gukorwa mu gipolisi cya Afurika y’Epfo.

Umuvugizi wa Polisi ya Afurika y’Epfo, Brig Athlenda Mathe, mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko uru rwego rwatangiye iperereza kuri iri gerageza ryo kwicwa ryakorewe Maj-Gen Feroz Khan.

Yagize ati “Haracyari kare kandi ntibikwiye kuvuga icyaha kihishe inyuma y’iki kibazo, ku buryo abantu bakwemeza ko bifitanye isano no kuba agomba kwitaba.”

Iri perereza rizwi nka Madlanga commission, ryatangijwe nyuma yuko umwe mu bofisiye bakuru Lt-Gen Nhlanhla Mkhwanazi yashinjwe muri Nyakanga umwaka ushize yavuze ko hari agatsiko k’abanyabyaha kinjirije Guverinoma.

Khan ndetse n’abandi bantu babiri, batawe muri yombi mu kwezi gushize bashinjwa ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko bw’amabuye y’agaciro.

Ibi bifitanye isano n’ikibazo cy’umushoramari wafatanywe muri 2021 zahabu idatunganyije ipima garama 75.9 ku Kibuga kuri Johannesburg’s OR Tambo international airport.

Ubwo uyu mushoramari yabazwaga mu iperereza, yavuze ko yakoraga ubu bucuruzi bwe akingiwe ikibaba na bamwe mu bapolisi bo hejuru mu Gipolisi cya Afurika y’Epfo.

Gusa nyuma iperereza ryagaragaje ko nta gukingirwa ikibaba kwabayeho, ahubwo ko Khan ndetse n’undi Ofisiye, bahaye itegeko abapolisi kurekura uwo munyemari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Mu Rwanda hagiye gutangira uruganda ruteranya imodoka z’amakamyo

Related Posts

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku gihombo yumvise ku bitangazamakuru bikomeye muri Uganda yafunze

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku gihombo yumvise ku bitangazamakuru bikomeye muri Uganda yafunze

by radiotv10
29/06/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko yumvise ko ibitangazamakuru NTV and Daily Monitor biri guhomba miliyoni...

Imibare mishya y’abahitanywe n’imitingito yibasiye Venezuela yatumbagiye

Imibare mishya y’abahitanywe n’imitingito yibasiye Venezuela yatumbagiye

by radiotv10
27/06/2026
0

Umubare w'abamaze kwitaba Imana bazize imitingito ibiri iheruka kwibasira Venezuela, ikomeje kwiyongera, aho kugeza ubu wageze ku bantu basaga 589,...

Ubushyuhe bukabije mu Bufaransa bwatumye hashyirwaho amabwiriza yo kugabanya kunywa inzoga

Ubushyuhe bukabije mu Bufaransa bwatumye hashyirwaho amabwiriza yo kugabanya kunywa inzoga

by radiotv10
26/06/2026
0

Ubuyobozi bw’u Bufaransa bwategetse ko kugura no kugurisha inzoga ahantu hahurira abantu benshi, bibujijwe muri iyi minsi y’impera z’icyumweru kubera...

Minisitiri muri Sweden yazanye uruhinja mu nama ikomeye i Burayi

Minisitiri muri Sweden yazanye uruhinja mu nama ikomeye i Burayi

by radiotv10
26/06/2026
0

Minisitiri w’Ibidukikije muri Guverinoma ya Sweden, Romina Pourmokhtari yazanye uruhinja rw’amezi atatu mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Uyu mubyeyi...

Abarwanyi ba Twirwaneho ikorana na AFC/M23 bemeje ko bahaye isomo abasirikare b’u Burundi na FARDC

Abarwanyi ba Twirwaneho ikorana na AFC/M23 bemeje ko bahaye isomo abasirikare b’u Burundi na FARDC

by radiotv10
25/06/2026
0

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urengera uburenganzira bw'Abanyamulenge, watangaje ko wakubise incuro ingabo z'u Burundi n'iza Congo zashaga kwisubiza agasozi ka Ruhinamavi...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umujenerali mu Gipolisi cya Afurika y’Epfo yasimbutse urupfu rw’abashakaga kumwivugana

Mu Rwanda hagiye gutangira uruganda ruteranya imodoka z’amakamyo

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku gihombo yumvise ku bitangazamakuru bikomeye muri Uganda yafunze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.