Minisitiri w’Ibidukikije muri Guverinoma ya Sweden, Romina Pourmokhtari yazanye uruhinja rw’amezi atatu mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Uyu mubyeyi umaze igihe gito yibarutse, yazanye uru ruhinja rw’umwana w’umuhungu w’amezi atatu mu biganiro by’Abaminisiti bo mu Bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byigaga ku mihindagurikire y’ibihe.
Uyu munyapolitiki w’imyaka 30, yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuzana uru ruhinja rwe mu nshingano, agamije kugaragaza ko umuntu ashobora gukomeza gukora izi nshingano za politiki akaba n’umubyeyi mwiza.
Yavuze ko iki gikorwa yagikoze agamije kumara impungenge abantu no kwerekana ko “ushobora Minisitiri kandi ukaba n’umubyeyi mwiza” wubahiriza inshingano za kibyeyi.
Yagize ati “Nishimiye kandi gutanga urugendo rwiza rwo kuba aka kanya ndi Minisitiri kandi nkaba n’umubyeyi, kandi ndatekereza ko hari impamvu nyinshi zo gutuma u Burayi buba ahantu heza ho kuba. Kimwe muri ibyo ni ukuba ushobora kwitabira inama, ariko nkanakomeza kwita ku ruhinja rwanjye.”
Muri iyi nama y’Abaminisitiri bo mu Bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yabereye mu Gihugu cya Luxembourg, ni ku nshuro ya mbere hagaragayemo uruhinja rw’amezi atatu.


RADIOTV10






