Mu Karere ka Ngoma, haravugwa ubukwe bwapfuye ku munsi bwari kuberaho nyuma yuko umusore atahuye ko umukobwa bari gusezerana wari waramubeshye ko yarangije kaminuza, yiga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Umuhango wo gusezerana mu Murenge wari uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026, aho wari kubera mu Murenge wa Kazo ari na wo umusore atuyemo, mu Kagari ka Birenga.
Ni mu gihe umukobwa we atuye Kagari ka Mutsindo mu mu Murenge wa Gashanda, ndetse imiryango ku mpande zombi yari yiteguye gutaha ibi birori byari kubanzirizwa no kujya gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge, ubundi bigakomereza mu rugo.
Abari biteguye gutaha ibi birori, batunguwe n’uko bitakibaye, ariko bamenya n’amakuru ko umukobwa amaze iminsi abuze nyuma yuko umusore amubenze.
Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko umusore yafashe icyemezo cyo guhagarika gusezerana n’uyu mukobwa, nyuma yo gutahura ko yamubeshye.
Umwe mu bayobozi mu nzego z’Ibanze utifuje ko atangazwa, aganira n’ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, yagize ati “Uwo musore yari amaze igihe avugana n’uwo mukobwa cyane, yari azi ko umukunzi we yarangije kwiga kaminuza kuko ngo ni ko yamubwiraga. Umusore rero ejobundi aho batangiriye gutegura ubukwe yamenye ko umukobwa atigeze ayiga, amenya ko yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.”
Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Ikindi yamenye ko uwo mukobwa yanabyariye iwabo afite umwana w’imyaka ine ahita abivamo.”
Abaturage bo muri aka gace na bo bashimangira ko uyu musore yabenze umukobwa kubera kumubeshya akamubwira ko yaminuje nyamara akiri kwiga mu mashuri yisumbuye.
Umuturage umwe ati “Umukobwa ntiyabwije umuhungu ukuri, yamubeshye ko ari inkumi atabyaye, arongera amubeshya ko arangije kaminuza. Uwo muhungu amukuraho icyizere.”
Ni mu gihe kandi umusore yari yaramaze gutanga inkwano, ku buryo bamwe mu baturage bavugaga ko ubukwe budashobora gupfa bugeze kuri icyo cyiciro.
Umwe mu bakobwa bari kwambarira umukobwa, yavuze ko bari baramaze gukodesha imikenyero, ndetse baranakoze ibindi bikorwa byose byo kwitegura ubukwe.
Ati “Twari abakobwa umunani dukodesha imikenyero tuzi ko ibirori bihari, ku wa Mbere ni bwo twayishyuye bigeze kuwa Kabiri dutangira kumva ko ubukwe bwapfuye rero twamenye ko uwo mukobwa yabeshye umuhungu ko ari inkumi kandi yarabyaye, anamubeshya ko yarangije kaminuza kandi abeshya.”
Gusa amakuru yamenyekanye ni uko uyu mukobwa yaje kuboneka mu Karere ka Rwamagana, ndetse akaba yabonetse ari muzima ntakibazo cy’umubiri na kimwe afite.
RADIOTV10





