Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahuriye i London mu Bwongereza mu nama yanitabiriwe n’Ibihugu by’ibihuza, aho imbande zombi zemerenyijwe ingingo zinyuranze zirimo kugira icyo zikora kugira ngo umwuka mubi ukomeje kugaragara muri Minembwe uhagararare vuba byihuse, ndetse ziniyemeza kubahiriza amasezerano y’amahoro y’i Washington.
Ibi bikubiye mu Itangazo rihuriweho na Guverinoma za Leta Zunze Ubumwe za America, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika y’u Rwanda, Leta ya Qatar, Repubulika ya Togo (nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe), na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ni itangazo ry’ibyemezo byavuye mu nama ya gatandatu ya komisiyo Ihuriweho ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro ya Washington (JOC: Joint Oversight Committee). Iyi nama yabereye i London mu Bwongereza kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2026.
Mu gusuzuma ibyavuye mu nama iheruka, iyi Komisiyo Ihuriweho ya JOC yagaragaje impungenge zikomeye ku mirwano iri kwiyongera, ingaruka z’ibitero by’indege zitagira abapilote bigabwa ku baturage ndetse n’ibikorwa bibangamira y’amahoro, ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage bakenera ubutabazi mu burasirazuba bwa Congo, kimwe n’icyorezo cya Ebola. JOC yemeje ko hakenewe ibikorwa byihutirwa bituma guhagarika imirwano bishyirwa mu bikorwa.
Ibyo u Rwanda na Congo bemeranyijweho
Iri tangazo dukesha urubuga rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ryagiyeho kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026, rigaragaza ibyo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biyemeje.
Impande zombi zemeranyijwe “Gushyira mu bikorwa byuzuye Amasezerano y’Amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda yasinywe ku ya 27 Kamena 2025, arimo n’arebana n’ibitero by’indege zitagira abapilote.”
Nanone kandi ibi Bihugu byemeranyijwe guhagarika vuba na bwangu umwuka mubi ukomeje kugaragara byumwihariko mu bibazo biri mu bice bya Minembwe, no gukoresha ububasha bwabo ku mpande zose ziri mu mirwano muri kariya gace kugira ngo iyi ntego igerweho.
Nanone kandi hemeranyijwe gushaka uburyo bwo kuvugurura Urwego ruhuriweho rwa EJVM+ kugira ngo mu nshingano zarwo hashyirwemo uburyo bwo kugenzura ibyemeranyijweho mu masezerano ya Washington.
Harimo kandi ibijyanye no gushyigikira kohereza vuba abagize EJVM+ mu butumwa bwayo bwa mbere bwo gukora igenzura, ndetse no gushishikariza impande zose ziri mu mirwano gushyigikira iki gikorwa.
U Rwanda na DRC kandi bemeranyijweho gushyiraho uburyo bwa politiki n’umutekano bufasha uru rwego gukora inshingano zarwo z’igenzura ry’iyubahirizwa ry’amasezerano.
Nanone kandi ibi Bihugu byimeje gukoresha Urwego Ruhuriweho mu by’umutekano JSCM (Joint Security Coordination Mechanism) mu rwego rwo guhanahana amakuru y’ubutasi no kugera ku bwumvikane busesuye ku ntambwe zikurikiraho ku bikorwa byo gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington.
Ibi Bihugu kandi byaniyemeje gutanga umusanzu ufatika yuzuye kugira ngo hagerwe ku musaruro wifuzwa ku biganiro bihuza DRC na AFC/M23 bibera i Doha muri Qatar.
U Rwanda na DRC kandi byemeranyijwe “Kubaka icyizere, binyuze mu kwirinda ibikorwa by’urwango cyangwa imvugo mbi, cyane cyane guterana amagambo muri politiki n’imvugo byabangamira cyangwa bikabangamirwa ishyirwa mu bikorwa rifatika ry’Amasezerano ya Washington, harimo no mu nama mpuzamahanga.”
Ibi Bihugu byombi kandi byaboneyeho gushimira abahuza barimo Leta Zunze Ubumwe za America, Qatar, Togo, na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bw’umusanzu wabo bakomeje kugira muri izi nzira z’amahoro. Inama itaha ya JSCM izaba mu minsi 15 iri imbere.
RADIOTV10






