Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Cyanika mu murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, yajyanywe kwa muganga nyuma yo kujombwa ikaramu n’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, akamukomeretsa mu isura akavirirana cyane.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2026 mu Mudugudu wa Gaseke mu Kagari ka Nyange, Umurenge wa Coko ahaherereye iri shuri rya GS Cyanika.
Amakuru avuga ko ibi byabaye ahagana saa cyenda z’umugoroba, ubwo umwarimu witwa Gakoza Emmanuel yabanzaga gushyamirana n’umunyeshuri witwa Niyikiza Jean Aimé wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
Ibi byabaye ubwo umwarimu yari ari kugenzura ikorwa ry’ibizamini bisoza igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri, uyu mwarimu akicazanya abana batatu ku ntebe imwe, kugira ngo mu ishuri haboneke intebe imwe iticaweho n’umunyeshuri, bityo na we abone iyo yicaraho.
Uyu munyeshuri w’imyaka 18, ngo yahise abaza umwarimu impamvu abicaje ari batatu ku ntebe imwe, nyamara hari iyo yabonaga yari ibereye aho, batangirana guterana amagambo.
Uyu mwarimu yahise asaba uyu munyeshuri wamushyogozaga, gusohoka adakoze ikizamini, ndetse ngo amusohora amushushubikanya, ari na byo byarakaje uyu munyeshuri wahise na we akora igikorwa cy’umujinya akamujomba ikaramu akamukomeretsa.
Uyu mwarimu wari wakomeretse cyane, ubuyobozi bw’ishuri bwahise bwinjira muri iki kibazo, buhita bunamujyana kwa muganga, aho yahise ajyanwa kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyange.
RADIOTV10






