Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée arashishikariza abari n’abategarugori gutinyuka umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kuko ari umwe mu yinjiza amafaranga menshi kandi mu buryo bwihuse.
Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni rumwe mu zigira uruhare ku iterambere ry’igihugu. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko muri Mutarama 2025, umusaruro w’amabuye y’agaciro mu Rwanda wiyongereyeho 4.3% ugereranyije na Mutarama 2024.
Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda bwatangaje ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rwagaragaje izamuka rikomeye mu gihembwe cya mbere cya 2026, aho rwazamutseho 20%.
Diane Mukaremera ni umugore watinyutse ajya mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro isanzwe imenyerewe ku bagabo, akaba ayikorera muri Rutongo Mines mu Karere ka Rulindo. Amaze imyaka 4 akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, avuga ko icyamutinyuye ari uko yashakiraga imibereho myiza umuryango we.
Yagize ati: “Ikintu cyanteye kwitinyuka nkajya gusaba akazi k’ubucukuzi ni imibereho nari mfite. Mfite umuryango kandi ukeneye kubaho, rero ntabwo nari kubaho nta kazi. Icyo ni cyo kintu cyantinyuye njya gusaba akazi, ngize amahirwe ndakabona kandi byaranshimishije.”
Diane avuga ko nyuma y’uko atangiye gukora imirimo y’ubucukuzi, akazi ke agakorana umwete ndetse ko ntacibwa intege n’uko ari umugore.
Yagize ati: “Saa kumi n’ebyiri n’igice mba ngeze mu kazi. Iyo turangije inama ibanziriza akazi duhita twinjira mu ndani (aho bacukura amabuye). Iyo tugezemo rero ugiye gushaka gasegereti, uritinyuka, nta kuvuga ngo uri umugore. Ufata inyundo ukagakura ndetse ugakoresha umwete n’imbaraga kugira ngo ubone umusaruro, kandi iyo ntacitse intege ndawubona kandi mwinshi.”
Icyakora, Diane Mukaremera avuga ko imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro isaba kuba umuntu atuje mu mutwe, kuko ngo bitabaye ibyo yakora impanuka.
Ati: “Ikintu gikomeye aka kazi gasaba ni ukuba umuntu atuje mu mutwe, utekanye, nta stress ufite, kuko ntabwo wakwinjira hariya hantu (aho bacukura amabuye) ufite ibibazo, kuko ugiyeyo ufite ibibazo wahura n’impanuka. Ni yo mpamvu umuntu agomba kujyayo atuje muri we. Iyo wumvise udatuje, biba byiza gusaba uruhushya ukaba wasiba.”
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga ko abagore bakwiye gutinyuka bakagana imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kuko byabafasha kurushaho guteza imbere imibereho yabo bitewe n’amahirwe ari muri urwo rwego.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagize ati: “Turashishikariza abagore kugana umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kuko ari umwe mu yinjiza amafaranga mu buryo bwihuse. Ibyo bikaba byabafasha gutera imbere, bakagira ubukungu bwatuma babeshaho neza imiryango yabo.”
Migeprof ivuga ko abatanga imirimo mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakwiye gushyiraho uburyo bworohereza abagore gukora iyo mirimo bisanzuye bitewe n’imiterere y’imibiri yabo, kuko ibi bizatuma barushaho gutanga umusaruro.


Emelyne MABABAZI
RADIOTV10






