Umuhanzi Mishou yasohoye indirimbo yitwa “Angelina”, ikaba ari indirimbo ivuga ku bwiza bw’umukobwa w’Umunyarwandakazi yitiriye Angelina. Muri iyi ndirimbo amubwira ko ari mwiza kandi ko akwiye ibyiza, amusaba kureka ibyo adakwiye ndetse akamusezeranya kumuha ibyiza.
Ni indirimbo yanditswe na Mishou ubwe, akanayitunganyiriza mu buryo bw’amajwi (audio production). Bob Pro yakoze mixing na mastering, mu gihe Bernard Bagenzi yakoze video production.
Nyuma yo gusoza kwiga umuziki akaba umu producer, Mishou yiyemeje gukora umuziki nka solo artist, aho ashaka gukora umuziki yahoze arota kuva akiri umwana.
Mishou ni umu producer wabashije gukorana n’ibyamamare bikomeye muri muzika nyarwanda. Yari mu itsinda ryakoreye The Ben igitaramo cya live stream mu gihe cya COVID-19, akaba ari na we wagize uruhare mu gukora imiziki yumvikanye mu biganiro byacaga kuri YouTube channel ya Niyitegeka Gracien uzwi nka Papa Cava byitwaga “Ngayo Nguko”.
Ni na we wakoze indirimbo izwi cyane mu kwita izina yitwa “Zibarutse” ya Kibonke, ndetse akaba yaranakoze indirimbo yitwa “Njye Nawe” y’umuraperi P Fla.
Mishou yize ku Nyundo ibijyanye no gutunganya indirimbo, ari byo music production, kuririmba ndetse no gucuranga ibikoresho by’umuziki birimo piano ndetse na acoustic guitar. Mu gihe cy’amashuri ye, yabaye uwa kabiri mu banyeshuri bitwaye neza muri promotion ye.
Ubu na we afite itafari ashaka gushyira ku muziki nyarwanda, aho ashaka gufasha we ndetse n’abandi bahanzi gukora indirimbo z’inzozi bahoze barota kuva kera, yifashishije impano ndetse n’ubumenyi afite mu muziki.


RADIOTV10






