• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, June 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Igisubizo giteza urujijo cy’umugabo w’umunyemari Zari ubwo yari abajijwe ku gutandukana kwabo

radiotv10by radiotv10
19/06/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Igisubizo giteza urujijo cy’umugabo w’umunyemari Zari ubwo yari abajijwe ku gutandukana kwabo
Share on FacebookShare on Twitter

Shakib Cham Lutaaya, umugabo w’umunyemari Zarinah Hassan uzwi nka ‘Zari the Boss Lady’, yabajijwe ku byo gutandukana kwabo nyuma yuko byemejwe n’uyu mugore, avuga akiri umugabo we, ndetse ko bameranye neza.

Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize, Zari wanabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, atangaje ko yamaze gutandukana n’umugabo we Shakib Cham Lutaaya basezeranye muri 2023.

Zari mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga mu cyumweru gishize, yagize ati “Nyuma y’imyaka itanu yo kubitekerezaho bihagije, twahisemo ko gutandukana ari byo byiza bitewe n’ibyo tudahuje n’ibibazo bidasanzwe.”

Shakib Cham Lutaaya usanzwe akina umukino w’iteramakofe, kuri uyu wa Gatanu ubwo yageraga i Nairobi muri Kenya aho agiye mu mukino ahafite, yabajijwe ibijyanye no gutandukana na Zari, avuga ko kuri we akiri umugabo wubatse.

Yagize ati “Ndi umugabo wubatse, meze neza mu marangamutima kandi ndi kwitwara nk’umuntu mukuru. Umuntu nari mfite (Zari Hassan) ni na we nkiri kumwe na we kugeza ubu.”

Ni amakuru yazamuye urujijo mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, batangiye kwibaza ukuri ku biherutse gutangazwa na Zari ko bamaze gutandukana, none umugabo we akaba yemeza ko bakiri kumwe.

Zari na Shakib babanye nk’umugore n’umugabo mu gihe kirenga umwaka mbere yuko basezerana ku mugaragaro ku ya 03 Ukwakira 2023 i Pretoria, muri Afurika y’Epfo.

Urushako rw’aba bombi rwakunze kuvugwamo ibibazo, ariko bakabikemura bucece, bafashijwemo n’inshuti zabo n’imiryango.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 5 =

Previous Post

RIB yerekanye abakekwaho kwiba telefone zifite agaciro ka Miliyoni 40Frw

Related Posts

Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba

General Muhoozi nyuma yo guhosha ibibazo hagati ya Miss Jolly na Bebe Cool anabageneye ubutumwa

by radiotv10
19/06/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yasabye umuhanzi Bebe Cool na Miss Mutesi Jolly kwicara bagatuza nyuma yuko...

Ikibazo cya Bebe Cool na Miss Jolly kinjiwemo n’Umujenerali gitangira kubonerwa umurongo

Ikibazo cya Bebe Cool na Miss Jolly kinjiwemo n’Umujenerali gitangira kubonerwa umurongo

by radiotv10
18/06/2026
0

Umuhanzi w’ikirangirire muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Bebe Cool yasibye ubutumwa yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ashinja...

Bishobora kugera mu nkiko: Ibya Miss Jolly n’umuhanzi Bebe Cool byafashe intera

Bishobora kugera mu nkiko: Ibya Miss Jolly n’umuhanzi Bebe Cool byafashe intera

by radiotv10
18/06/2026
0

Impaka hagati y'umuhanzi w'icyamamare muri Uganda, Bebe Cool, na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda, zikomeje gufata indi ntera nyuma...

Igisubizo Miss Jolly yahaye umuhanzi ukomeye mu karere wiyemeje gushyira hanze ubutekamutwe amushinja

Igisubizo Miss Jolly yahaye umuhanzi ukomeye mu karere wiyemeje gushyira hanze ubutekamutwe amushinja

by radiotv10
17/06/2026
0

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Bebe Cool uri mu bakomeye muri Afurika y'Iburasirazuba, yavuze ko agiye gushyira hanze ibimenyetso bigaragaza ubutekamutwe ashinja Jolly...

Umunyamakuru M.Irene yatanze umucyo ku makuru yamuvugwaho nyuma yo gutandukana n’abahanzi Vestine na Dorcas

Umunyamakuru M.Irene yatanze umucyo ku makuru yamuvugwaho nyuma yo gutandukana n’abahanzi Vestine na Dorcas

by radiotv10
15/06/2026
0

Umunyamakuru Murindahabi Irene  izwi nka M. Irene unafite inzu MIE ifasha abahanzi, yahakanye amakuru yavugaga ko ari kwishyuza miliyoni 60...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Igisubizo giteza urujijo cy’umugabo w’umunyemari Zari ubwo yari abajijwe ku gutandukana kwabo

RIB yerekanye abakekwaho kwiba telefone zifite agaciro ka Miliyoni 40Frw

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku magambo Tshisekedi yatukiyemo Kabila yasimbuye yanamaganywe n’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.