Monday, August 3, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yavuze icyo kwigira ku muvandimwe wa Netanyahu wiciwe muri Uganda muri Operasiyo y’amateka

Gen.Muhoozi yavuze icyo kwigira ku muvandimwe wa Netanyahu wiciwe muri Uganda muri Operasiyo y’amateka

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yafunguye ku mugaragaro ishusho y’umuvandimwe wa Minisitiri w’Intebe wa Israel wapfiriye muri Uganda mu myaka 50 ishize, ubwo yari umwe mu bari muri Operasiyo yo kubohoza abarenga 100 bari bashimutiwe i Entebbe, avuga ko azakomeza kubera urugero abandi mu guharanira amahoro n’ubutabera.”

Ni nyuma yuko General Muhoozi afunguye ku mugaragaro iyi shusho ya Lieutenant Colonel Yonatan Netanyahu, wari mukuru wa Minisitiri w’Intebe wa Israel, wiciwe muri Uganda.

Umugaba w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko iyi shusho ari ikimenyetso cyo guha agaciro ubutwari bwa Yonatan Netanyahu.

Yonatan Netanyahu ni we musirikare wenyine wa Israel waguye muri kiriya gitero, cyarokoye abantu barenga 100 bafashwe bugwate, nyuma y’uko Abanya-Palestina babiri n’Abadage babiri bashimuse indege ya Air France yari ivuye i Tel Aviv bakayijyana ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Uganda.

Kainerugaba yavuze ko iriya operasiyo ya bariya basirikare ba Israel yaguyemo umuvandimwe wa Benjamin Netanyahu ari “kimwe mu bintu by’ingenzi mu mateka yo mu bihe bya vuba” kandi avuga ko yagize uruhare gutuma umubano wa Israel na Uganda ubamo “urugendo rutangaje.”

Iyi shusho ya Yonatan Netanyahu, imugaragaza afite imbunda ya machine gun mu ntoki, ikaba iri hanze y’ikibuga cy’indege cyabereyeho iriya operasiyo.

Muri iriya operasiyo kandi, abantu batatu bari mu bari bafashwe bugwate ari bo Jean-Jacques Mimouni, Pasco Cohen na Ida Borochovitch, na bo bahise bahasiga ubuzima ubwo yari iri kuba, mu gihe uwitwa Dora Bloch yaje kugwa mu bitaro mu murwa mukuru wa Kampala yari yajyanywemo kuvurirwayo.

General Muhoozi avuga kuri Yonatan Netanyahu, yagize ati “Ibikorwa byawe bizakomeza kubera urugero abo mu bihe bizaza mu guharanira amahoro, ubutabera n’icyubahiro by’ikiremwamuntu.”

Icyo gihe ubwo habaga iyi operasiyo, batatu mu bari bakoze buriya bushimusi, ndetse n’abafatanyabikorwa babo bo muri Uganda, na bo barishwe, ndetse n’abasirikare ba Uganda bagera kuri 45 bahasiga ubuzima mu kurasana kwabayeho hagati yabo n’abasirikare ba Israel.

Lt Col Yonatan Netanyahu ni we wari uyoboye abasirikare ba Israel bari muri iyi operasiyo
Yari umuvandimwe wa Netanyahu

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 14 =