Monday, August 3, 2026
RW|EN
SIPORO

Umukinnyi n’umutoza b’amakipe abiri mu Rwanda bakoze ubukwe bemeranya kubana akaramata

Umukinnyi n’umutoza b’amakipe abiri mu Rwanda bakoze ubukwe bemeranya kubana akaramata

Umukinnyi w’umupira w’amaguru Byamungu Abbas ukinira ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC yasezeranye n’umukunzi we Mutakwampuhwe Brigitte usanzwe ari umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’abagore muri Volleyball (RBC WVC), bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

Ubukwe bwaba bombi bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa Gatandatu tariki 01 Kanama 2026 mu Mujyi wa Kigali.

Aba bombi basanzwe bakorera amakipe y’Ikigo kimwe (RBC), umwe akaba umukinnyi undi akaba umutoza, basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo nyuma y’imyaka itandatu bari mu rukundo.

Byamungu Abbas wemereye imbere y’amategeko n’itorero ko Mutakwampuhwe Brigitte amubereye umugore, yanyuze mu makipe anyuranye y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yakiniye amakipe nka AS Kigali, Gicumbi FC, ndetse na Etincelles FC ubwo yabonaga itike ya CAF Confederation Cup, ubu akaba akinira ikipe ya RBC FC.

Muri iyi kipe akinamo iri muri shampiyona y’abakozi b’Ibigo bya Leta, Byamungu Abbas amaze gutwarana na yo ibikombe birimo iby’iyi shampiyona ndetse na Super Coupe.

Ni mu gihe Brigitte na we asanzwe azwi mu mukino wa Volleyball, dore ko na we yakinnye muri Shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda, aho yakiniye igihe kinini ikipe ya APR WBC.

Habanje umuhango wo gusezerana mu mategeko

Habaye n’umuhango wo gusaba no gukwa

Nyuma habayeho gusezerana imbere y’Imana

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + five =