Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, ishami rya Afurika yatangaje ko hari imiryango inenga uburyo zimwe mu mpunzi z’Abanyarwanda zivanwa muri Congo zicyurwa mu Rwanda, avuga ko bitangaje kuba iki gitangazamakuru cyashingiye ku makuru cyahawe n’imiryango nk’umutwe wa FDLR n’ikorana na wo.
Minisitiri Nduhungirehe yasubizaga ku nkuru yanditswe na RFI Afrique ifite umutwe ugira uti “RDC-Rwanda: plus de 3700 réfugiés rwandais ont regagné leur pays depuis le début de l’année 2026” igaragaza ko kuva uyu mwaka wa 2026 watangira, impunzi zirenga 3 700 z’Abanyarwanda zacyuwe zivanywe muri DRC.
Iki gitangazamakuru kivuga ko “Impunzi z’Abanyarwanda 3 752 zachyuwe mu Gihugu cyazu zivanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva uyu mwaka watangira.” Nk’uko kibikesha Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi UNHCR.
Gikomeza kivuga ko “hari imiryango ivugira impunzi yamagana uburyo bamwe mu bantu bagaragazwa n’uburyo bajyanwa mu Rwanda.”
Agendeye kuri ibi byatangajwe n’iki gitangazamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yakibukije ko “izi mpunzi 3 752 zacyuwe ku bufatanye bwa HCR (UNHCR) na MONUSCO, zaje ziturutse mu bice bigenzurwa na AFC/M23.”
Yakomeje agira ati “Mu gihe impunzi ziba mu bice bigenzurwa na Leta, zikomeje kugirwa ingatwe n’abajenosideri ba FDLR bazivuza gutaha mu Gihugu cyabo, zikabashyira mu buzima buteye agahinda.”
Ku by’imiryango imwe inenga uburyo bamwe mu bantu boherezwa mu Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze iki Gitangazamakuru kuba cyabitangaje gishingiye kuri iyo miryango isanzwe ikorana bya hafi n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.
Ati “Biratangaje kubona RFI Afrique igerageza gutanga ibitekerezo by’imiryango yigaragaza nk’ivuganira impunzi (yavuze FDLR) yakomeje iteka kuzitira izo mpunzi gutahuka kuko itahuka ryazo ryaburizamo ishingiro n’impamvu muzi ry’aba bajenosideri (hamwe n’abahuzamugambi bayo baba i Burayi nka Jambo asbl), yiyoberanya ko ari abavuganira impunzi.”
Bamwe mu Banyarwanda bagiye batahuka, bahamyaga ko bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR, ubabeshya ibinyoma ko nibagera mu Rwanda bazagirirwa nabi, ndetse unabizeza ibitangaza ko igihe kigiye kugera bakagaruka mu Rwanda uyu mutwe warafashe Igihugu.
RADIOTV10