Monday, August 3, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abashaka umwambaro wa Aston Villa wanditseho ‘VisitRwanda’ n’abawuguze mbere bashyizwe igorora

Abashaka umwambaro wa Aston Villa wanditseho ‘VisitRwanda’ n’abawuguze mbere bashyizwe igorora

Ikipe ya Aston Villa yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Bwongereza iherutse gusinyana n’u Rwanda amasezerano, yatangaje itariki izatangirira kugurishiriza umwambaro wayo uriho ikirango cya Visit Rwanda, ndetse unizeza ko abaguze uwo kitariho, bazawuhabwa ku buntu.

Byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kanama 2026, mu itangazo bwashyize hanze nyuma y’igihe gito bugiranye amasezerano y’imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda yo kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda.

Ubuyobozi bw’iyi kipe, bwagize buti “Amashati ya adidas ya Aston Villa yo mu mwaka wa 2026/27 afite ikirango cya Visit Rwanda azagurishwa mu iduka guhera ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama.”

Iyi kipe kandi yagaragaje ko abantu bashobora kugura uyu mwambaro mu maduka abiri ari mu Bwongereza arimo iryitwa Villa Park rifungura guhera saa yine za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, mu gihe ku Cyumweru ari hagati ya yine za mu gitondo na saa kumi z’umugoroba.

Bashobora kugura kandi mu iduka rya The Bullring, ho hagati ya saa yine na saa mbiri, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, ndetse abantu bakaba bashobora kuwutumiza bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bw’iyi kipe kandi bukomeza bugira buti “Abakunzi ba Aston Villa bari bamaze kugura imyambaro yo mu rugo idafite ikirango cya 2026/27, bashobora gusaba ufite ikirango cya Visit Rwanda ku buntu.”

Iyi kipe iri mu zifite abafana benshi mu Bwongereza, itangaje ibi nyuma y’ibyumweru bibiri isinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imikoranire yo kwamamaza gahunda igamije guhamagarira abatuye Isi gusura u Rwanda (Visit Rwanda) bakirebera ibyiza bitatse iki Gihugu cy’imisozi igihumbi.

Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 14 z’ukwezi gushize kwa Nyakanga, ateganya ko amakipe y’iyi kipe yose, iy’ingimbi, iy’abakobwa ndetse n’inkuru y’abagabo, izajya yambara umwambaro uriho ikirango cya Visit Rwanda, imberemu gatuza.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp