Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko rwakiriye ikirego cya Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo, umubyeyi w’abana babiri ushinja umusore kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ari no mu kwezi kw’abagore.
Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2026 ubwo Shaddy Boo yavugaga ko akeka ko yasambanyijwe n’umusore witwa Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza.
Shaddy Boo wavuganye n’umunyamakuru kuri uyu wa Mbere ubwo yerecyezaga kwa muganga kugira ngo bamusuzume, yavuze ko uwo musore yamusambanyije yabanje kumusindisha, kandi ko yabimukoreye ari no mu kwezi kwe.
Uyu mubyeyi w’abana babiri kandi yahise ajya gutanga ikirego kuri RIB nyuma yo kubigirwamo inama n’abantu banyuranye kugira ngo ahabwe ubutabera.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko Shaddy Boo yamaze gutanga ikirego muri uru rwego rushinzwe iperereza, ndetse rwahise runaritangira. Dr Murangira yagize ati “Twakiriye ikirego cya Shaddy Boo, ni byo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yakomeje agira ati “Twatangiye kugikoraho iperereza, kandi na we yavuye gutanga ibizamini muri Isange One Stop Center.”
Uyu mugore uzwi ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yavugaga ibyamubayeho kuri uyu wa Mbere, yavuze ko umusore ashinja kumusambanga ku gahato, yaje iwe mu ijoro ryo ku Cyumweru dore ko bari basanzwe ari inshuti.
Yavuze ko yaje afite inzoga, bakazisangira nyamara ngo yari amaze igihe yaranihannye atakigendera mu ngeso zo kunywa agahiye, bikarangira asinze, akaza kugarura ubwenge asanga yambaye ubusa.
Yagize ati “Sinzi ibyo yampaye kuko nisanze mbyutse nambaye ubusa, aryamye iruhande rwanjye. Numva ko yansambanyije.”
Shaddy Boo avuga kandi ko ikibabaje ari ukuba yakorewe ibi kandi atari no mu bihe bibimwerera. Ati “Ibaze ko nari mu kwezi k’umugore. Byambabaje, ndanabimubwira.”
Avuga ko ubwo yabwiraga uyu musore ko atishimiye ibyo yamukoreye ndetse ko agiye kwiyambaza inzego, yahise agira igihunga agahita agenda, akamubwira ko n’ubundi ubutabera buzakora akazi kabwo.
RADIOTV10






