Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yasabye umuhanzi Bebe Cool na Miss Mutesi Jolly kwicara bagatuza nyuma yuko abasabye gusabana imbabazi ku bibazo byari byavutse hagati yabo, bakayoboka inama yabagiriye.
Umuhanzi Bebe Cool uri mu bakunzwe muri Uganda no mu karere, yari yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, ashinja Mutesi Jolly wabaye Miss w’u Rwanda ubutekamutwe.
Ni ubutumwa butakiriwe neza na Miss Jolly wavugaga ko uriya muhanzi ashobora kuba yaratekewe umutwe n’abamwiyitiriye, akanamusaba ko mbere yo gutangaza ubutumwa bushinja umuntu ibintu nka biriya bikomeye, yagakwiye kubanza gushishoza no kwizera neza ko ibyo atangaza abifitiye gihamya.
Bebe Cool wari wavuze ko yiteguye gukomeza gushyira hanze ibimenyetso bigaragaza ibyo yashinjaga Jolly, yari yanavuze ko bazakizwa n’inkiko.
Ni mu gihe Miss Jolly na we yari yasabye uyu muhanzi, gusiba buriya butumwa ndetse akanamusaba imbabazi, bitaba ibyo na we akaziyambaza inzira z’ubutabera.
Kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena 2026, Umuhanzi Bebe Cool yongeye gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko nyuma yo guhamagarwa kuri telefone na General Muhoozi Kainerugaba, akamugiraninama, yemeye ko ikibazo afitanye na Jolly cyakemurwa binyuze mu nzira z’ubuvandimwe ndtese akanasiba ubutumw abwose yari yamwanditseho.
Miss Jolly na we abinyujije ku munyamategeko, nyuma yuko Bebe Cool atangaje biriya, yavuze ko bahaye imbabazi uyu muhanzi, kandi ko bahagaritse inzira zo kumujyana mu nkiko.
General Muhoozi, na we yagaragaje ko yishimiye uburyo iki kibazo cyakemutse. Mu butumwa yanditse kuri X, Muhoozi yagize ati “Umuvandimwe wanjye Bebe Cool yasabye imbabazi Miss Jolly Mutesi. Jolly na we yemeye gutanga imbabazi. Ubu ibintu byose bimeze. Rero buri wese naruhuke.”
Mu butumwa bwa Bebe Cool yashinjagamo ubutekamutwe Miss Jolly, yari yavuze ko yamukoreye uburiganya yitwaje izina ry’u Rwanda n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal.
RADIOTV10





