Impaka hagati y’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Bebe Cool, na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda, zikomeje gufata indi ntera nyuma y’uko uyu Munyarwandakazi yifashishije abanyamategeko be kugira ngo bahagarike ibyo yise ibitangazwa bimusebya.
Byatangiye nyuma y’uko Bebe Cool anyujije ku rubuga rwa X atangaza amakuru ashinja Mutesi Jolly uburiganya. Uyu muhanzi yavuze ko Mutesi Jolly hamwe n’abo akorana bagize uruhare mu kumushuka no kumwambura amafaranga bakoresheje izina ry’u Rwanda ndetse n’iry’ikipe ya Arsenal.
Bebe Cool yanashyize hanze amashusho agaragaza ibiganiro yagiranye n’umuntu wo mu Bwongereza, avuga ko uwo muntu ari Mutesi Jolly. Icyakora Mutesi yahakanye ayo makuru yose, avuga ko nimero n’iyo konti byakoreshwaga n’abatekamutwe biba abaturage bakoresheje ikoranabuhanga, ndetse ko nta sano bifitanye na we.
Mu gihe impaka zari zikomeje gukwira ku mbuga nkoranyambaga, ku wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026, ikigo cy’abanyamategeko cya Mbidde and Co. Advocates gihagarariye Mutesi Jolly cyahaye Bebe Cool ibaruwa imusaba guhagarika gukomeza gutangaza amakuru bavuga ko amusebya.
Muri iyo baruwa, abanyamategeko ba Jolly basabye Bebe Cool gukuraho ibyo yatangaje, gusubiza inyuma ibirego yashinje umukiliya wabo ndetse no gutanga inyandiko isaba imbabazi mu gihe kitarenze amasaha 48. Bavuze ko natabikora ashobora kuregwa mu nkiko kubera gusebanya.
Ku ruhande rwa Mutesi Jolly, yakomeje gushimangira ko ari umwere kandi ko atazacecekesha ibitekerezo bye kubera igitutu cyangwa ibirego adafitiwe ibimenyetso. Yavuze ko yiteguye kwirwanaho mu buryo bwemewe n’amategeko mu gihe cyose byaba ngombwa.
Mu gihe iyi nkuru yandikwaga, Bebe Cool ntiyari yatangaza icyo atekereza kuri iyo baruwa y’abanyamategeko cyangwa niba yemera ibyo asabwa. Ibi byatumye benshi bakomeza gukurikiranira hafi uko iki kibazo kiri kugenda gifata indi ntera.
Iyi ntambara y’amagambo hagati y’aba bombi yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda no muri Uganda, aho bamwe bashyigikiye Mutesi Jolly mu rugendo rwo kwirwanaho, mu gihe abandi bagaragaza ko bategereje ibimenyetso Bebe Cool avuga ko afite.
Niba Bebe Cool adatanze ibisobanuro cyangwa ngo yubahirize ibyo yasabwe n’abanyamategeko ba Jolly, bishobora kurangira iki kibazo kigeze imbere y’inkiko, ibintu byatuma iyi mpaka ihinduka urubanza rukurikiranwa n’abatari bake mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.


RADIOTV10





