Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olvier Nduhungirehe yishimiye kuba Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo ‘Bafana Bafana’ yageze mu kindi cyiciro mu Gikombe cy’Isi nyuma yo kugira intangiro zabanje kuyigora. Aherutse i Pretoria mu ruzinduko rwasize u Rwanda na S.Africa bemeranyijwe kuzahura umubano.
Mu mikino yabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026, Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo, yatsinze yabonye intsinzi ya mbere imbere ya Korea y’Epfo, mu mukino warangiye ari igitego 1-0.
Ibi byatumye Bafana Bafana ihita iza ku mwanya wa kabiri mu itsinda A yari irimo, aho ikurikiye Mexico yazamutse mu kindi cyiciro n’amanota icyenda (9) mu gihe iya Afurika y’Epfo, yazamutse ku manota 4, aho yari yanganyije umukino umwe, igatsindwa undi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko yishimiye kuba iyi kipe yo ku Mugabane wa Afurika yazamutse mu kindi cyiciro nubwo itari yorohewe mu gutangira.
Yagize ati “Nyuma yo gutangirana n’ibibazo no guhangana na byo, Bafana Bafana ya Afurika y’Epfo, yabikoze.”

Amb. Olivier Nduhungirehe atangaje ibi nyuma y’icyumweru kimwe agiriye uruzinduko muri Afurika y’Epfo rugamije kubyutsa umubano w’iki Gihugu n’u Rwanda umaze igihe utifashe neza.
Muri ruzinduko rwaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo ibiganiro byahuje Nduhungirehe na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, rwatanze umusaruro, kuko Afurika y’Epfo yemeye ko bitarenze umwaka utaha wa 2027 izongera guha Visa Abanyarwanda bafite pasiporo zisanzwe.


RADIOTV10





