Umubare w’abamaze kwitaba Imana bazize imitingito ibiri iheruka kwibasira Venezuela, ikomeje kwiyongera, aho kugeza ubu wageze ku bantu basaga 589, mu gihe abantu 2,980 bakomereka, nk’uko byatangajwe na Perezida w’agateganyo, Delcy Rodríguez.
Mu gihe ibikorwa byo gutabara bikomeje, amakipe y’ubutabazi mpuzamahanga yatangiye kugera muri Venezuela kugira ngo afashe mu gushakisha abakiri bazima. Muriyo harimo abatabazi 80 baturutse mu Switzerland n’itsinda ry’abatabazi bo muri Mexico.
Inzego z’ubutabazi bo muri Venezuela, nazo zikomeje gukora amanywa n’ijoro bashakisha abantu bagwiriwe n’inyubako zasenyutse mu murwa mukuru Caracas no muri Leta ya La Guaira.
Ni mugihe Imiryango myinshi nayo igishakisha iracyashakisha ababo baburiwe irengero.
Hagati aho abaganga bo mu bitaro byo muri La Guaira, byatangaje ibitaro bibiri bikuru byo muri iyo leta, byuzuye abarwayi , kuburyo batangiye guhura n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikoresho byo kwa muganga.
Iyi mitingito yabaye mu ijoro ryo kuwa gatatu muri Venezuela , yari ifite ubukana bwa 7.2 na 7.5, ku gipimo cya richeter, yabaye ikurikirana mu gihe cy’umunota umwe .
Umutingito wa kabiri ni wo ukomeye kurusha indi yose yabaye muri Venezuela kuva mu mwaka wa 1900.
Abayobozi n’inzego z’ubutabazi bakomeje ibikorwa byo gushakisha abarokotse no gutanga ubufasha ku bihumbi by’abaturage basizwe iheruheru n’iki kiza, mu gihe hari impungenge ko umubare w’abahitanywe nacyo ushobora gukomeza kwiyongera, uko ibikorwa by’ubutabazi, bigenda bikomeza.
RADIOTV10





